Kylian Mbappe yavuze ku mubano we n’umutoza Enrique uri kumusuzugura
Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2024

Kuri uyu wa kabiri, Kylian Mbappe yashimangiye ko "nta kibazo" afitanye n’umutoza wa Paris Saint-Germain, Luis Enrique, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byafashije ikipe ye gusezerera Real Sociedad muri Champions League.
PSG yatsinze umukino wo kwishyura Sociedad ibitego 2-1 igira ibitego 4-1 mu mikino yombi byatumye igera muri kimwe cya kane cy’irangiza ku nshuro ya mbere kuva 2021.
Ubwo Canal Plus yari imubajije ku mibanire ye na Luis Enrique, Mbappe yabwiye umunyamakuru ati: "Ni byiza. Nta kibazo na kimwe dufitanye,nubwo abantu bashobora gutekereza ko hari ikibazo.Mfite ibibazo ariko umutoza ntabwo arimo".
Mbappe yabanje ku ntebe y’abasimbura ubundi asimbuzwa kare mu mikino itatu ya Ligue 1 ikipe ya PSG iheruka gukina, kuva yamenyesha iyi kipe ko azayivamo ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Yasimbuwe igice cya mbere kirangiye mu mpera z’icyumweru gishize, banganya 0-0 na Monaco, ariko yaraye akinnye iminota 90 yose,ibitego bye bimufasha kuzuza 34 mu mikino 34.
Mbappe yongeyeho ati: "Twishimiye cyane kuba turi muri kimwe cya kane cy’irangiza."
"Nta butumwa mfite bwihariye. Gusa buri gihe mba nshaka gukina Champions League.
"Ni irushanwa rikomeye. Ngerageza kwitwara neza. Rimwe na rimwe birakunda ubundi bikanga, ariko sinzigera mba umukinnyi wihisha."
PSG yageze ku mukino wa nyuma muri 2020, ntabwo iratwara igikombe cya Champions League,ndetse yasezerewe muri 1//8 inshuro 5 muri 7 zishize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *