Kylian Mbappe yemeje ko umubano we na Neymar Jr ari akazuyazi
Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022
Rutahizamu Kylian Mbappe yavuze ko umubano we na mugenzi we bakinana muri PSG,Neymar Jr udahamye kuko rimwe ukonja ubundi ukaba mwiza.
Mbappe wavuzwe mu bushyamirane na Neymar Jr mu minsi ishize,yavuze ko umubano wabo wuzuyemo kubahana ariko avuga ko ari akazuyazi kuko ngo hari ubwo babana neza ubundi bakabana nabi.
Umubano wa Mbappe n’uyu munya Brazil wabaye mubi cyane nyuma y’aho Lionel Messi agereye i Paris mu mwaka ushize.
Aba bombi bagiye impaka mu kibuga mu mukino wa PSG na (…)
Rutahizamu Kylian Mbappe yavuze ko umubano we na mugenzi we bakinana muri PSG,Neymar Jr udahamye kuko rimwe ukonja ubundi ukaba mwiza.
Mbappe wavuzwe mu bushyamirane na Neymar Jr mu minsi ishize,yavuze ko umubano wabo wuzuyemo kubahana ariko avuga ko ari akazuyazi kuko ngo hari ubwo babana neza ubundi bakabana nabi.
Umubano wa Mbappe n’uyu munya Brazil wabaye mubi cyane nyuma y’aho Lionel Messi agereye i Paris mu mwaka ushize.
Aba bombi bagiye impaka mu kibuga mu mukino wa PSG na Montpellier mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino kuko Neymar yanze ko Mbappe atera penaliti.
Uyu mufaransa yari yahushije iya mbere muri uwo mukino, ariko Neymar yanze ko atera iya kabiri arayitsinda,muri uwo mukino PSG yatsinze ibitego 5-2.
Nubwo byagaragaye ko aba basore bombi bashwanye, Mbappe yahakanye amakimbirane hagati ye na Neymar.
Yagize ati: ’Uyu n’umwaka wa gatandatu ndi kumwe na Neymar.Duhorana umubano nk’uyu, ushingiye ku kubahana, ariko rimwe na rimwe tugira ibihe bishyushye cyangwa bikonje.
’Niko imiterere y’umubano wacu imeze. Nubaha cyane umukinnyi ariwe.
’Iyo ufite abakinnyi babiri bafite umuco wo guhatana cyane, ugira ibihe nkibyo, ariko birimo kubahana kandi hagamijwe inyungu za PSG.’
Kuri ubu PSG yicaye ku mwanya wa mbere muri Ligue 1 nyuma yo gutakaza amanota abiri gusa mu mikino itandatu.
PSG irakina na Juventus muri Champions League kuri uyu wa kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *