Kylian Mbappé yemeye guhara akayabo ngo yerekeze muri Real Madrid
Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023
Umufaransa, Kylian Mbappé yemeye guhomba agera kuri Miliyoni 100 z’Amapawundi yagombaga guhabwa na Paris Saint-Germain kugira ngo azerekeze muri Real Madrid agendeye ubuntu.
Dusubiye inyuma gato mu mpeshyi y’uyu mwaka, ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain bwagiranye ibibazo na Kylian Mbappé ndetse bugera naho bumukura mu ikipe ya mbere ajya gukorana imyitozo n’ikipe y’abana.
Byaterwaga n’uko umukinnyi yari yaranze kongera amasezerano y’undi mwaka nk’uko bari barabyumvikanye ndetse yanabwirwa kugurishwa nabyo ntabyemere kubera ko yari yaramaze kumvikana na Real Madrid kuzayerekezamo mu mpeshyi y’umwaka utaha agendeye ubuntu.
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo yabaga ishaka kumugurisha kugira ngo atazagendera ubuntu bagahomba ariko n’ubundi byarangiye ahagumye ndetse ubuyobozi buza gutangaza ko nta kibazo bugifitanye n’uyu mukinnyi.
Nubwo byagenze gutyo ariko hari amafaranga Kylian Mbappé nawe yemeye guhomba nk’uko ikinyamakuru L’EQUIPE kibitangaza.
Ubundi mu masezerano y’uyu mukinnyi w’imyaka 25 byari biteganyijwe ko naramuka ageze mu Kwezi kwa 08 k’uyu mwaka akiri muri Paris Saint-Germain hari amafaranga y’inyongera angana na Miliyoni 100 z’Amapawundi azahabwa ariko yemeye kuyahomba kugira ngo ababarirwe asubire mu ikipe yongere gukinishwa ndetse areke no gukomeza kuyihombya cyane.
Ibi byose Kylian Mbappé yabikoze kugira ngo azatandukane na Paris Saint-Germain mu mahoro ubundi yerekeze muri Real Madrid agendeye ubuntu nubwo hari amakuru yavugaga ko ashobora kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain ariko kugeza n’ubu ntabwo yari yabikora .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *