skol

Kylian Mbappe yibasiriye Cristiano Ronaldo na Lionel Messi

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Rutahizamu wa PSG, Kylian Mbappe ko nubwo Messi na Cristiano Ronaldo bakiri abakinnyi beza,badakwiriye guhabwa igihembo cya Ballon d’or uyu mwaka ahubwo ariwe ugikwiriye kuko yafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi.

Mbappe w’imyaka 19,yabwiye abanyamakuru mu birori byari byateguwe n’umuterankunga we Hublot ko Messi na Ronaldo bakwiriye gukura amerwe mu isaho,kuko batazahabwa igihembo cya Ballon d’Or gitangwa n’ikinyamakuru France Football,kubera ko bitwaye nabi mu gikombe cy’isi.

Yagize ati “Nizeye ko nzacyegukana.Twatwaye igikombe gikomeye.Byaba biteye isoni umukinnyi w’Umufaransa ategukanye Ballon d’or.Twakoze amateka niyo mpamvu dukwiriye kubishimirwa.Messi na Ronaldo baracyari abakinnyi beza ariko nta numwe ukwiriye kwegukana Ballon d’Or uyu mwaka kuko ni umwaka wabayemo igikombe cy’isi.”

Mbappe yatangaje ko ikintu yifuza ari ugutwara ibikombe by’isi byose azakina mu mateka ye aho yavuze ko kuva yaratwaye icya mbere yakinnyi yifuza gutwara ibindi 4 ashobora kuzakina.

Mbappe yavuze ko Messi na Cristiano batazamutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa