skol
fortebet

Kylian Mbappe yihimuye ku bafana b’Ubwongereza bamwandikiye bamwibasira

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe uri gukora ku mitima ya benshi kubera umupira ari gutera muri iyi minsi,yibasiriye abafana b’Ubwongereza bamwandikiye ko we na bagenzi be bari kurushwa n’ubusa ko igikombe cy’isi kizataha I London hakomoka umupira w’amaguru,aho yababwiye ko bidashoboka.

Sponsored Ad

Mbappe yandikiye abafana b’Ubwongereza kuri Instagram abaseka cyane kubera ko baraye basezere we na Croatia ibatsinze ibitego 2-1 nyuma y’iminota 120 aho yababwiye ko inzozi zabo zitashobotse ndetse bakwiye kugabanya amagambo.

Ubutumwa Mbappe yageneye abakunzi b’Ubwongereza

Yagize ati “Uva mu rugo,ntibishoboka.Mumbabarire gusa nanjye nkunda Ubwongereza ariko abanyandikiye ubutumwa bw’ubucucu ndetse banantuka niki gisubizo mbonye nabaha.

Abafana b’Ubwongereza bandikiye Mbappe ko ntacyo yakora imbere y’Ubwongereza ndetse ko nibahura bazamumerera nabi aho bamubwiye ko myugariro Maguire yiteguye kumuhagarika.

Mbappe amaze gutsinda ibitego 3 muri iki gikombe cy’isi ndetse afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga ku mukino wa nyuma w’iki gikombe bazahuramo na Croatia ku Cyumweru saa kumi n’imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa