Lavezzi wamenyekanye muri PSG biravugwa ko yatewe icyuma mu nda
Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023
Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri Paris Saint-Germain, Ezequiel Lavezzi, ari mu bitaro nyuma yo gukomeretse ku nda.
Amakuru ava muri Amerika y’Epfo avuga ko uyu wahoze akinira Argentine yajyanywe mu bitaro bya Cantegrill Sanatorium bya Punta del Este muri Uruguay ku wa gatatu.
Ariko amakuru avuguruzanya aravuga ku cyateye gukomereka k’uyu wahoze ari kizigenza i Burayi.
Amakuru yatangajwe na TYC Sports avuga ko umuryango wa Lavezzi wavuze ko yagize iki gikomere ubwo yahanukaga ku rwego ari kugerageza guhindura itara.
Icyakora, El Observador ivuga ko amakuru aturuka mu gipolisi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 38 yatewe icyuma n’umwe mu bagize umuryango we ubwo bari mu birori byabereye i Jose Ignacio hanyuma bagahamagara ubutabazi saa kumi nimwe za mugitondo.
Aya makuru kandi akomeza avugako bivugwa ko uyu yatewe icyuma biturutse ku kibazo cy’amafaranga.
Icyakora, amakuru yatanzwe na Clarin yerekana ko abapolisi baho batigeze bemeza ko uyu yatewe icyuma.
Iki kinyamakuru cyanditse kiti: "Kugeza ubu nta raporo yemewe yaturutse ku ivuriro kandi ububi bw’igikomere cy’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 38 y’amavuko ntiburamenyekana."
Andi makuru aravuga ko uyu mukinnyi yaba yavunitse urutugu ubwo yagwaga hasi.
Lavezzi amaze imyaka ine asezeye ku mupira w’amaguru.
Kuva yamanika inkweto akoresha igihe cye mu kuzenguruka isi no kwitabira ibirori byinshi.
Uretse PSG, Lavezzi yakiniye amakipe nka Genoa na Napoli.
Yasezeye muri 2020 akinira ikipe yo mu bushinwa Hebei FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *