skol
fortebet

LeBron James w’imyaka 40 ngo yiteguye gukomeza gukina indi myaka agifite imbaraga

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

LeBron James uheruka kuzuza imyaka 40 y’amavuko yatangaje ko yumva agifite imbaraga zo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru mu gihe cy’imyaka itanu cyangwa irindwi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yabitangaje nyuma y’imyitozo yabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri.

Abajijwe igihe asigaje cyo gukina, James yatangaje ko yumva agifite imbaraga ndetse ashobora no kugeza mu myaka itanu cyangwa irindwi.

Yagize ati “ Mu by’ukuri mbishatse nakongeraho indi myaka itanu cyangwa irindwi nkina ku rwego rwo hejuru ariko ntabwo nzabikora.”

Yakomeje avuga ko yifuza kuzasoreza gukina muri Los Angeles Lakers.

Ati “Intego yanjye ni ukuzasoreza hano (Lakers) niyo yari intego yanjye kuva mbere.”

James yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wakinnye muri NBA mu binyacumi bitatu. Ni ukuvuga afite mu myaka 20, 30 na 40.

Uyu mugabo yihariye amateka akomeye muri iyi shampiyona ari gukinamo umwaka wa 22.

LeBron James ni we mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi n’imikino myinshi. Amaze kwegukana NBA inshuro enye, yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka n’uw’imikino ya nyuma inshuro enye.

Kwita ku mubiri we ndetse no kuruhuka igihe kinini, James avuga ko aricyo kimufasha gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru kandi bigaragara ko imyaka imaze kuba myinshi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa