Lebron James yabaye umukinnyi wa mbere ugiye gukinana n’umwana we muri NBA
Yanditswe: Friday 28, Jun 2024

Umunyabigwi mu mukino wa Basketball,Lebron James,azakinana n’umuhungu we,Bronny James mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’uko uyu mwana atoranyijwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Lakers izakoresha.
Uyu mwana w’imyaka 19,yari yirengagijwe n’amakipe 29 yo muri NBA,ariko Los Angeles Lakers,umubyeyi we akinira yamufashe ari ku mwanya wa 55.
Bronny James yanditse ku rubuga rwa Instagram rwe ati: "Birenze umugisha ".
Amakuru yatangajwe na ESPN avuga ko umuryango wa James wakiriye aya makuru ubwo bari bateraniye mu birori bya nimugoroba byabereye i New York. Nyina wa LeBron, Gloria, n’umugore we, Savannah, bari bahari, hamwe na bamwe mu nshuti magara za Bronny ndetse n’incuti z’umuryango.
Umuntu umwe yabwiye ESPN ati: "Nyuma y’uko ikipe ya Lakers itanze umwanzuro, LeBron yayoboye iryo tsinda mu kunywa champagne kugira ngo baryoherwe n’ibirori."
Kugira ngo akinane n’umuhungu we,LeBron James yiyemeje gukina umwaka wa 22 muri NBA,none birangiye inzozi ze azigezeho.
Icyakora,Bronny James arasabwa gukora cyane kugira ngo abone umwanya muri Lakers nkuko yabigenje mu mashuri yisumbuye ari naho yakuye amahirwe yo gutoranwa mu bakiri bato bakwinjira muri NBA.
Uyu mwana yagize ikibazo cy’umutima mu mwaka ushize bitera benshi ubwoba ariko yarakomeje arahatana bituma aza muri Draft nubwo yafashwe mu cyiciro cya kabiri.
Lebron James n’umuhungu we Bronny nibakinana bazaba bakoze amateka atarakorwa n’undi wese aho umubyeyi akinana n’umwana we muri NBA.
Ibi byabaye mu yindi mikino muri Amerika nka Baseball na Hockey.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *