skol
fortebet

Lee Kang In yasabye imbabazi Son yavunnye urutoki bari kurwana mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye imvururuzadutse mu ikipe y’igihugu ya Korea y’Epfo bigatuma kapiteni wayo Heung Min Son avunika urutoki.

Sponsored Ad

Mbere y’umukino iyi kipe yatsinzwemo na Jordan ibitego 2-0 muri ½ cy’igikombe cy’Aziya,habaye gushyamirana hagati ya Heung-Min Son(Tottenham) na Lee Kang-in (PSG),byaviriyemo Son kuvunika urutoki,akina ruhambiriye.

Uko gushyamirana kwavuye ku kuba abakinnyi bakiri bato barasoje kurya kare,bakajya gukina Ping Pong,byateje urusaku ,Son arabacecekesha barabyanga havamo kutumvikana ari nabyo byamuviriyemo gushyamirana na Lee Kang-in amuvuna urutoki.

Leew’imyaka 22,n’umwe mu bakinnyi bato bagize ikipe ya Koreya yepfo bavuye mu ifunguro,yigira gukina iriya tennis yo ku meza, ku mugoroba wabanzirije umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya Aziya batsinzwemo na Jordan.

Ibi byateye umujinya ukomeye Son birangira arwanye n’uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain,nkuko byatangajwe na The Sun.

Raporo zo muri Koreya zongeraho ko Son yafashe imyanda ya Lee mu ijosi, hanyuma uyu Lee amuvuna urutoki.

Nyuma y’iminsi ibi bibaye, Lee anyuze kuri Instagram yasabye imbabazi.

Yanditse ati: "Byavuzwe ko nagiranye amakimbirane na Son mbere y’umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya Aziya.

Nababaje cyane abakunzi b’umupira w’amaguru bari bashyigikiye ikipe y’igihugu. Ndasaba imbabazi.

Nakabaye narumviye abakinnyi bakuze kandi ndasaba imbabazi kuba ntaragaragaje imyitwarire myiza.

Ndasaba imbabazi abantu benshi batengushywe nanjye. Nzi neza uburyo abafana bashora byinshi kuri njye nk’umukinnyi.

Guhera ubu, nzajya ngerageza gushyigikira abakinnyi bakuru no kuba umukinnyi mwiza n’umuntu mwiza."

Son w’imyaka 31, yahaye agaciro akamaro ko gusangirira hamwe nk’ikipe kugira ngo bahuze byatumye arakarira abakiri bato bari kumwe bariye bihuta kugira ngo bajye gukina ping pong,byatumye haba intambara yanabaviriyemo gutsindwa na Jordan idakanganye muri kimwe cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa