Les bleus du Sud biteguye kongera kwakira Rayon Sports mu majyepfo
Yanditswe: Monday 21, Aug 2017
Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bo mu ntara y’Amajyepfo rizwi nka “Les Bleus du Sud”biteguye kwakira ikipe ya Rayon Sports muri iyo ntara aho bateguye imikino 2 hagati y’Amagaju na AS Muhanga mu rwego rwo kwishimira igikombe cya Shampiyona ikipe yabo yatwaye mu mwaka w’imikino washize no kuyifasha gutegura utaha.
Aba bafana bihurije hamwe bateguye iyi mikino kugira ngo Rayon Sports ikomeze imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha ari nako bishimira ibyo bagezeho mu mwaka w’imikino ushize (…)
Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bo mu ntara y’Amajyepfo rizwi nka “Les Bleus du Sud”biteguye kwakira ikipe ya Rayon Sports muri iyo ntara aho bateguye imikino 2 hagati y’Amagaju na AS Muhanga mu rwego rwo kwishimira igikombe cya Shampiyona ikipe yabo yatwaye mu mwaka w’imikino washize no kuyifasha gutegura utaha.
Aba bafana bihurije hamwe bateguye iyi mikino kugira ngo Rayon Sports ikomeze imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha ari nako bishimira ibyo bagezeho mu mwaka w’imikino ushize kuko batwaye igikombe cya Shampiyona.
Mu kiganiro Byiringiro Bernard ukuriye komite ishinzwe gutegura iki gikorwa cyo kwishimira igikombe yagiranye na RuhagoYacu dukesha iyi nkuru yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo bafashe ikipe yabo kugira imyiteguro myiza ndetse anavuga uko gahunda izaba iteye dore ko iki gikorwa giteganyijwe guhera ku wa gatanu Taliki ya 25 kanama 2017.
Yagize ati “Umwaka ushize twateguye imikino nk’iyi yo kwitegura umwaka w’imikino yabereye hano i Huye bigenda neza ndetse ikipe itwara igikombe. Turifuza ko ikipe yakongera kuza kwitegurira mu majyepfo, ku buryo izitwara neza mu mwaka utaha haba muri shampiyona, mu gikombe cy’Amahoro no muri Champions League Kuwa Gatanu tariki ya 25 tuzahera i Muhanga, ahazaba umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na AS Muhanga. Ubwo abazabasha kuza mu muhuro, tuzakomereza i Nyanza, niho tuzarara hamwe n’ikipe, kuwa Gatandatu mu gitondo dukore umuganda twese, ubundi nyuma twerekeze i Huye mu mutambagiro hamwe n’igikombe, ahazabera umukino hamwe n’Amagaju, nyuma y’aho hazaba kwiyakira hamwe n’abakinnyi ku mpande zombi ’’.
Mu mwaka ushize iri tsinda ry’abafana nabwo ryafashije ikipe ya Rayon Sports kwitegura shampiyona aho benshi mu bakunzi bayo bitabiriye ku bwinshi none n’iyi nshuro bongeye gutegura undi muhango aho Ibi birafasha Rayon Sports cyane ko mu minsi ishize ubuyobozi bwatangarije abafana ko amafaranga yo kugura abakinnyi yabushiranye bityo babasaba kwishyira hamwe kugira ngo babashe kwishyura miliyoni zisaga 8 kugira ngo bagarure rutahizamu Ismaila Diara ubarizwa mu ikipe ya DCMP.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *