Lewandowski yahaye ubutumwa bukomeye abakunzi ba FC Barcelona baraye mu gahinda
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

Rutahizamu wa FC Barcelona, Robert Lewandowski, yahaye ubutumwa bw’ihumure abakunzi ba FC Barcelona bararanye agahinda.
Mu ijoro rya Cyeye tariki 6 Gicurasi 2025, ikipe ya FC Barcelona yakinnye umukino wo kwishyura na Inter Milan wa 1/2 cya UEFA Champions league.
Ni umukino utari woroshye kuko habonetsemo ibitego byinshi bitandukanye nibyo abantu bari biteze. Ikipe ya Inter Milan niyo yageze ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 4-3, uteranyije imikino yombi biba ibitego 7-6.
Nyuma y’umukino byari agahinda n’umubabaro ku bakunzi ba FC Barcelona ndetse n’abakinnyi kuko uyu mukino warangijwe n’akantu gato cyane ndetse wabonaga irimo kwitwara neza ariko bagorwa n’umuzamu Yann Sommer ufatira Inter Milan.
Robert Lewandowski wakinnye iminota micye muri uyu mukino yahaye ubutumwa abakunzi ba FC Barcelona nyuma y’umubabaro bararanye. Uyu mukinnyi yavuze ko batanze byose ariko byarangiye.
Yagize ati " Twatanze byose twari dufite ariko byose byarangiye. Ntewe ishema n’uru rugendo Kandi turashimira inkunga yanyu nk’abafana. Hari byinshi biri imbere, Kandi dukomeze gushyiramo imbaraga tujya imbere turi kumwe namwe."
Abakinnyi bagiye batandukanye ba FC Barcelona barashinja kudahabwa amahirwe n’umisifuzi w’umukino nkuko Inter Milan byagenze ndetse na Arsene Wenger watoje Arsenal FC usigaye akora muri FIFA, yavuze ko Penalite yahawe Inter Milan itari yo kuko habayemo kwibeshya kuwasifuye.
Inter Milan nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma irategereza ikipe irava hagati ya Arsenal FC na Paris Saint-Germain. Ni umukino uraba kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025. Umukino wa nyuma uzabera i Munich mu gihugu cy’ubudage kuri Sitade ya Bayern Munich.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *