skol
fortebet

Libya igiye kurega Nigeria yanze ko bakina igahitamo kwisubirirayo

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Libya (LFF) rigiye gutanga ikirego mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), rigaragaza agasuzuguro ka Nigeria ku mukino wagombaga guhuza impande zombi.

Sponsored Ad

Umukino w’umunsi wa kane mu Itsinda D ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika wagombaga guhuza Nigeria na Libya kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, wahagaritswe nyuma y’uko impande zombi zigiranye amakimbirane.

Ni ibibazo byagaragaye ubwo Super Eagles yari igeze ku kibuga cy’indege i Tripoli kuko indege barimo bari bazi ko igomba kugwa i Benghazi, batazi uko byagenze.

Si ibyo gusa ahubwo abakinnyi ba Nigeria bakomeje gutaka bavuga ko bafashwe nabi, bafata umwanzuro wo gusohoka mu gihugu bagasubira iwabo badakinnye uwo mukino.

Amakuru aturuka muri Libya, avuga ko kugeza ubu Libya yiteguye gukina umukino mu gihe cyateganyijwe, ndetse Nigeria niramuka itagaragaye ku kibuga bagomba kwandikira CAF bayimenyesha ko yasuzuguye umukino.

Ni nyuma y’ibaruwa ndetse LFF yanditse ivuga ko Nigeria idakwiriye gukomeza gutaka cyane ko yarenganye kuko ibyayibayeho byabaye no ku Ikipe y’Igihugu ya Libya ubwo yajyaga gukinira i Abuja.

CAF yashyize hanze ingengabihe y’imikino iteganyijwe kuri uyu munsi hatarimo uwa Nigeria na Libya.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi muri Nigeria, warangiye Super Eagles itsinze igitego 1-0, ndetse iyobora Itsinda D n’amanota arindwi, igakurikirwa na Bénin ifite atandatu, u Rwanda rukagira abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa