skol
fortebet

Lil Wayne yatangaje abaraperi batanu yemera nk’aba mbere mu bihe byose

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamerika wamamaye mu njyana ya hip-hop, Lil Wayne yahishuye abaraperi batanu afata bk’ab’ibihe byose muri uyu muziki uri mu zikunzwe ku isi.

Sponsored Ad

Umunyabigwi Lil Wayne uri mu bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ku isi, yerekanye urutonde rw’abaraperi batanu yemera ko ari ab’ibihe byose mu kiganiro yakoze kuri uyu wa gatanu.

Uyu muyobozi wa Young Money yavuze ko Eminem, Jay-Z, Missy Elliot, Notorious BIG na Drake aribo baraperi 5 ba mbere b’ibihe byose.

Yongeyeho ariko ko uru rutonde yakoze atariko bakurikiranye.

Yagize ati: “Abaraperi 5 b’ibihe byose ni Eminem, Jay-Z, Missy Elliot, Notorious BIG na Drake. Nta rutonde rw’uko bakurikiranye."

Uru rutonde rwakoze ku mutima abantu benshi, harimo na Missy Elliott ubwe.

Uyu muraperikazi yagaragaje ko ashimira uyu munyabigwi wamuzirikanye,mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X,rwahoze ari Twitter,.

Yagize ati: "Buri gihe ngushimira nicishije bugufi kuko uri umunyabigwi kandi uhora unyereka urukundo mu myaka irenga makumyabiri, uhora uvuga izina ryanjye ku rutonde rwawe,kandi ntabwo wigeze uhinduka.N’ukuri uru ni urukundo...Urukundo rwinshi kuri wowe munyabigwi."

Aba baraperi batanu ba mbere Lil Wayne yatanze batandukanye n’urutonde ruherutse gushyirwaho na Billboard,rushyira JAY-Z ku mwanya wa mbere, qkurikirwa na Kendrick Lamar na Nas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa