Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi, aricuza kuba atazi icyongereza kandi yari afite amahirwe yo kukiga.
Abakinnyi benshi ku mugabane w’Iburayi usanga bazi indimi z’aho bavukiye batazi icyongereza cyangwa igifaransa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba batarabonye umwanya wo kwiga kubera gukina umupira w’amaguru. Muri abo harimo Lionel Messi aho ururimi avuga neza ari icyesipanyolo gusa bitewe n’uko ari ho hantu yabaye cyane.
Uyu mukinnnyi ubitse Ballon d’Or 8 yavuze ko yicuza cyane kuba atarize icyongereza kandi yari afite amahirwe yo ku kiga. Ati: ”Ntabwo nize Icyongereza nkiri umwana. Nagize umwanya wo kwiga nibura Icyongereza ariko sinabikoze kandi ndabyicuza cyane”.
Yavuze ko hari aho yagiye yisanga ari kumwe n’abantu b’igenzi bavuga icyongereza ariko akabura ukuntu avugana nabo. Ati: "Nyuma, naje kwisanga mu bihe aho nabaga ndi kumwe n’abantu b’indashyikirwa, abantu badasanzwe kandi b’igitangaza, nkaba nshobora kuganira na bo ariko kubera ko ntazi Icyongereza nkumva meze nk’injiji ubundi nkavuga ntini ukubera iki nataye umwanya?. Kwiga ni ikintu cy’ingenzi cyane.”
Lionel Messi avuga ko yicuza kuba atarize icyongereza
Umukinnyi w’igitangaza ku Isi, Messi, ababazwa no kuba atazi Icyongereza


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *