skol
fortebet

Lionel Messi arifuzwa n’ikipe ikomeye ishaka kumukura muri PSG

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri iki gihe,ikipe ya FC Barcelona irimo gushakisha uburyo bwo kugarura Lionel Messi mu mpeshyi itaha imukuye muri PSG bitagenze neza.
Blaugrana yizera ko ifite ubushobozi bwo kugarura uyu mukinnyi nyuma y’aho PSG isezerewe muri Champions League bna Real Madrid.
Kizigenza Lionel Messi wavuye muri Barcelona yerekeza i Paris muri Kanama umwaka ushize nyuma y’aho ubuyobozi bwayo bushimangiye ko butashobora kumubonera umushahara kubera ingano y’umushahara we.
Igitangazamakuru Ok Diario (...)

Igitangazamakuru Ok Diario kiravuga ko Barca ubu yiteguye kugarura uyu mukinnyi wahoze ari kizigenza wayo mu gihe yitegura kwinjiza asaga miliyoni € 270 avuye muri CVC Capital.

Perezida wa Barca, Joan Laporta, arateganya gukoresha amafaranga yakusanyije kugira ngo asinyishe rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bityo anagarure Messi i Catalonia.

Kuri Messi [La Pulga] bizasaba kwishyura amafaranga yo kumugura kuko agifite umwaka umwe w’amasezerano muri PSG.

Ariko,hashobora kuba ubwumvikane ku mpande zombi,hakabaho kurekura Messi watwaye Ballon d’or zirindwi agasubira mu ikipe yamuzamuye.

Ibinyamakuru biravuga ko nyuma yo gusezererwa muri Champions League na Real Madrid mu buryo butumvikana,PSG yifuza kurekura abarimo Neymar Jr na Messi ikubaka ikipe ikomeye ihereye kuri Mbappe bakirwana no kugumana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa