Kizigenza wa Barcelona Lionel Messi ukomeje kwibazwaho na benshi ku byerekeye ahazaza he ngo ari mu biganiro byimbitse na Perezida mushya w’iyi kipe Joan Laporta baziranye cyane.
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wa Brazil,Rivaldo wanakiye FC Barcelona yatangaje ko ari hafi gusinya amasezerano mashya muri iyi kipe yakiniye mu buzima bwe bwose.
Messi yatangiye gushegesha abafana ba Barcelona ubwo mu mpeshyi y’umwaka ushize yatangazaga ko ashaka kugenda ariko Perezida wari uyoboye iyi kipe Bartomeu aramunaniza.
Messi agiye gusoza amasezerano ye mu kwezi kwa Gatandatu ariko ngo nyuma yo kuza k’Ubuyobozi bushya muri FC Barcelona,Rivaldo uba hafi y’ikipe yemeje ko agiye kongera amasezerano mashya.
Mu mwaka ushize yabujijwe kugenda kubera ko FC Barcelona yavuze ko umushaka agomba kwishyura miliyoni 700 z’amayero.
Messi yafashe umwanzuro wo kuguma mu ikipe atabishaka kubera ko atarega ikipe yamuhaye byose mu buzima bwe nk’umukinnyi.
Amakuru yari amaze iminsi avugwa nuko muri Kamena uyu mwaka ari uko Messi azava muri Barcelona akerekeza muri imwe mu makipe arimo Paris Saint-Germain,Manchester City,amakipe yo muri US muri shampiyona ya MLS na Inter Milan.
Umunya Brazil, Rivaldo w’imyaka 48 wakiniye Barca hagati ya 1997 na 2002,yahamije ko Messi yiyemeje kuguma mu ikipe nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Laporta.
Rivaldo yabwiye Betfair ati “Barcelona yazamuye cyane urwego mu byumweru bike bishize bitewe na Messi uri mu bihe byiza cyane na Perezida mushya.
Messi ari kwiyumvamo ikipe cyane ndetse arishimye kuva Laporta yatorwa kuko amuzi neza.
Ndizera ko Messi azagera ubwo yumvikana n’ubuyobozi bushya akongera amasezerano yo kuguma mu ikipe imyaka mike.
Messi afite icyizere kubera Perezida baziranye neza ndetse biratanga icyizere ko azaguma mu ikipe.”
Perezida Laporta aherutse gukorerwa ibirori byo kumwakira ku kibuga Camp Nou byitabiriwe n’abarimo Lionel Messi na bagenzi be bakinana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *