skol

Lionel Messi yabwiye amagambo akomeye Haaland na Mbappe nyuma yo kubatsinda

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Argentina na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi, yabwiye Erling Haaland na Kylian Mbappé ko nubwo yabatsinze uyu mwaka ariko bazatwara Ballon d’Or nyinshi mu myaka iri imbere.

Uyu munyabigwi washimangiye agahigo ke ko gutwara Ballon d’Or nyinshi mu mateka ubwo yatwaraga iya munani,yabwiye aba bazore ko ari abakinnyi badasanzwe ndetse ko bazatwara ibihembo byinshi mu myaka iri imbere.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, hatangiwe ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize 2022-2023.

Messi yagize ati: “Haaland na Mbappé bazatwara Ballon d’Or umunsi umwe.

Erling nawe yari ayikwiriye cyane.Yatwaye Premier League, Champions League ndetse anaba uwatsinze ibitego byinshi mu marushanwa yose.Iki gihembo cyagombaga kuba icyawe nawe uyu munsi.

Ndabizi neza mu myaka iri imbere uzagitwara."

Ageze kuri Mbappe,yagize ati "Kylian nzi impano ye. Twakoranye imyitozo, tunakinana imikino. Nzi impano ye idasanzwe.”

Messi yavuze ko atazi igihe azasezerera ku mupira w’amaguru kuko ngo agishaka gukomeza kwishima ndetse yemeza ko umupira uhinduka buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa