Lionel Messi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yifotoje ari kumwe n’umugore we bambaye utwenda two kogana [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018
Umukinnyi Lionel Messi w’ikipe ya FC Barcelona,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yifotoje ari kumwe n’umugore we Antonella Rocuzzo bambaye utwenda two kogana.
Nyuma yo guhabwa ikiruhuko cy’iminsi mikuru yo gusoza umwaka,Lionel Messi yasohokanye n’umugore we ndetse n’abana 3 ndetse bifotoje amafoto atandukanye arimo n’iyaciye ibintu bambaye Bikini.
Muri Espagne imikino yarasubitswe bituma benshi mu bakinnyi bataha bajya kwifatanya n’imiryango yabo aho n’iki cyamamare cyasohokanye n’umugore wacyo n’abana bacyo.
Messi yagaragaye ari gukina n’umuhungu we mukuru Thiago umukino witwa Teqball ukinirwa ku meza utararamamara cyane ku mugabane w’Africa.
Messi azongera kugaragara mu kibuga ku wa 06 Mutarama 2019, ubwo FC Barcelona izaba yahuye na Getafe muri La Liga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *