skol

Lionel Messi yafashe umwanzuro w’aho azakina mu mwaka utaha

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Lionel Messi yemereye Paris Saint Germain kongera amasezerano y’umwaka umwe ayikinira. Uyu Munya-Argentine yari asanganywe amasezerano azamugeza mu 2023.
Lionel Messi yasinye imyaka 2 ishobora kongerwaho umwaka umwe ubwo yageraga muri iyi kipe mu mwaka wa 2021.
Nyuma yo kubona ko uyu munyabigwi agiye kurangiza amasezerano bakimukenye,PSG yamwegereye imusaba ko yayongerera umwaka umwe nawe arabyemera nkuko byemejwe na kizigenza mu byerekeye isoko,Fabrizio Romano.
Messi n’abamuhagarariye (…)

Messi n’abamuhagarariye bazahura n’ubuyobozi bwa PSG kugira ngo banoze neza igihe bazakorana n’umushahara gusa bivugwa ko ahembwa ibihumbi 960 by’amayero ku cyumweru.

Byavugwaga ko Lionel Messi agiye kwerekeza muri Amerika mu ikipe ya Inter Miami ya David Beckham gusa amahitamo ashobora kuba yahindutse bitewe nuko yitwaye mu gikombe cy’isi no muri uyu mwaka w’imikino muri rusange.

Indi kipe byavugwaga ko ashobora kwerekezamo ni Barcelona ndetse ngo Xavi uyitoza yari yamusabye ko bakorana mbere y’uko uyu munyabigwi asezera ariko byahindutse.

Bamwe mu bakinnyi ba PSG barimo Neymar Jr,Marquinhos,Mbappe na Hakimi bamaze kugaruka mu myitozo bitegura gukomeza imikino.Messi afite ibyumweru bibiri by’ikiruhuko.

Kuva mu 2021 yagera muri iyi kipe, mu mikino 53 yakinnye yatsinze ibitego 23, atanga imipira 28 yavuyemo ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa