skol
fortebet

Lionel Messi yafashije PSG gukora ibyari byarayinaniye kuri Manchester City

Yanditswe: Wednesday 29, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi,yafashije PSG gutsinda Manchester City ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda A rya UEFA Champions League wari ukomeye cyane.

Sponsored Ad

Paris Saint-Germain yari yarananiwe gutsinda Manchester City mu nshuro 5 bari bamaze guhura aho yatsinzwe inshuro 3 ikanganya 2,yaraye ikuyeho aka gahigo itsinda uyu mukino yari ikeneye cyane.

Ikipe ya PSG yari imaze iminsi igaragaza urwego rwo hasi kandi ifite,Messi, Neymar Jr na Mbappe ba mbere ku isi mu gusatira,yaraye ikinnye umukino wo gushaka intsinzi cyane kurusha kugumana umupira no gukora uburyo bwinshi bw’ibitego.

Paris Saint-Germain yafunguye amazamu ku munota wa munani ku gitego cyinjijwe na Idrissa Gana Gueye ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Kylian Mbappé, ubanza gukorwaho na Neymar ndiyawuhamya,usanga uyu munya Senegal wawufunze rimwe awushyira mu izamu mu nguni yo hejuru mu izamu.

Ku munota wa 26, City yahushije igitego cyabazwe ubwo Raheem Sterling yahabwaga umupira ari mu rubuga rw’amahina, umupira awutera n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu,usanga Bernardo Silva ahagaze wenyine umunyezamu Donnarumma yaguye,awutera mu izamu n’ikirenge ukubita umutambiko uragaruka.

Igice cya mbere kigiye kurangira,PSG yabonye ubundi buryo bukomeye ku mupira mwiza wazamukanwe na Mbappe awugarura inyuma gato y’urubuga rw’amahina usanga Ander Herrera aho yari ahagaze awutera mu izamu ariko umunyezamu Ederson awushyira muri koloneri.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Manchester City ku kigero cyo hejuru,ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro yagiye ibona kugeza imbaraga zayo ziyishiranye.

Ku munota wa 74 w’umukino,City yatakaje umupira uzamukanwa na Lionel Messi arinda agera hafi y’urubuga rw’amahina,ahereza umupira Kylian Mbappe nawe ahita awumusunikira n’agatsinsino atera ishoti rigana mu izamu igitego cya kabiri kiba kirinjiye.

Iki nicyo gitego cya mbere Messi yatsindiye Paris Saint-Germain ndetse nawe yacyishimiye mu buryo budasanzwe nyuma y’iminsi bamwe bamwibazaho.

Iki cyabaye igitego cye cya 121 atsinze muri iri rushanwa rya Champions League, aho arushwa ibitego 14 na Cristiano Ronaldo umaze gutsinda byinshi.

PSG yari yakoze ikosa ikanganya na Club Brugge,ubu ifite amanota 4 mu itsinda inganya n’iyi kipe yo mu Bubiligi nayo yaraye itsinze RB Leipzig ibitego 2-1 iyisanze mu rugo.

Ikipe ya Real Madrid niyo yaraye igayitse cyane kuko yatsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 2-1 na FC Sheriff yashinzwe mu 1997 ndetse ikaba nta n’ibigwi ifite mu mupira w’amaguru.

Real Madrid yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 25 na Yakhshiboev kiza kwishyurwa na Karim Benzema kuri Penaliti ku munota wa 65 hanyuma Sheriff ishyiramo igitego cya 2 ku munota wa 89 gitsinzwe na Thill.

Uko imikino yose yagenze:

Itsinda A

Paris Saint-Germain 2-0 Manchester City
RB Leipzig 1-2 Club Brugge

Itsinda B

Milan AC 1-2 Atlético Madrid
FC Porto 1-5 Liverpool

Itsinda C

Ajax 2-0 Besiktas
Borussia Dortmund 1-0 Sporting CP

Itsinda D

Shakhtar Donetsk 0-0 Inter Milan
Real Madrid 1-2 FC Sheriff
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu:

Itsinda E

Bayern Munich vs Dynamo Kyiv
Benfica vs FC Barcelone

Itsinda F

Atalanta vs Young Boys (18:45)
Manchester United vs Villarreal

Itsinda G

Salzburg vs LOSC
Wolfsburg vs Seville CF

Itsinda H

Zenit vs Malmö (18:45)
Juventus vs Chelsea






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa