skol
fortebet

Lionel Messi yageneye ubutumwa Cristiano Ronaldo urwaye Covid-19 mbere yo guhura na Juventus

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Kizigenza Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona yavuze ko atifuza guhura na Juventus itarimo Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu amwifuriza gukira vuba Covid-19 akazagaragara ku mukino wa UEFA Champions League bafitanye kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Sponsored Ad

Messi uri mu bahungabanyijwe no kuva muri Real Madrid kwa Cristiano Ronaldo,yavuze ko yifuza ko uyu mugenzi we bamaze imyaka irenga 10 bahangana yakira iki cyorezo cya Covid-19 vuba hanyuma bakongera guhurira mu kibuga.

Yabwiye ikinyamakuru DAZN ati “Nibyo ubwo Cristiano Ronaldo yakiniraga Real Madrid imikino yabaga yihariye.Guhura nawe byabaga byihariye kuko iyo yabaga ari mu kibuga byabaga bifite igisubizo gikomeye.

Ibyo byarahise ubu duhanze amaso ihangana ririho ubu.Kuwa Gatatu hari umukino ukomeye kandi turifuza ko Cristiano yaba ahari.Ndamwifuriza gukira vuba Covid-19.”

Kuwa 13 Ukwakira 2020 nibwo Cristiano Ronaldo yasanganwe Covid-19 ari mu ikipe y’igihugu ya Portugal ariko kugeza na nubu ntabwo iyi virus ya Corona iramushira mu mubiri.

Ikinyamakuru cyo muri Portugal Correio de Manha cyavuze ko ibisubizo bishya bya Cristiano Ronaldo byaje kuwa Kabiri w’icyumweru gishize nabyo byagaragaje ko akirwaye Covid-19.

Cristiano Ronaldo amaze iminsi irenga 10 ari mu kato mu rugo rwe I Turin aho atakegerana n’umukunzi we Georgina Rodriguez n’abana be 4 babana mu nzu imwe.

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo aba mu cyumba kimwe cy’iyi nzu ndetse ngo abona abana be mu birahuri gusa ntabwo agomba guhura nabo.

Ibitekerezo

  • As us funs of him, we wish he to back into the playground by faster.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa