skol
fortebet

Lionel Messi yagiriye inama umwe mu basitari ba Real Madrid kuyivamo

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

James Rodriguez aratangaza ko nawe yemeranya na Lionel Messi ko abona igihe kigeze ngo abe yava mu ikipe ya Real Madrid aho atabona umwanya wo gukina akajya aho bamukeneye mu rwego rwo kudakomeza gutsikamira impano ye.
Nk’uko ikinyamakuru Don Balon kibitangaza, rutahizamu wa FC Barcelona Lionel Messi yagiriye inama umunya-Colombia ukinira ikipe ya Real Madrid ko niba ashaka gukomeza gutera imbere mu mikinire ye yava Santiago Bernabeu kuko nta mwanya wo gukina uhagije azahabonera.
Messi ngo (...)

Messi ngo akomeza yibaza ukuntu umukinnyi nk’uriya yicazwa akabyemera kandi hari amakipe menshi yamukinisha kandi meza agakomeza gutera imbere.

James Rodriguez biragoye ko yabona umwanya ubanzamo uhoraho muri Real Madrid imbere y’umutoza Zinedine Zidane ufite ubutatu bwe amaze kwizera aribwo Benzema, Bale na Cristiano(BBC). Uyu mwaka w’imikino kuva watangira Rodriguez yabashije gukina imikino 6 abanzamo, indi mike yakinnye yayikinnye asimbuye.

Ku ruhande rwa Rodriguez nk’uko iki kinyamakuru cya Don Balon gikomeza kibivuga nawe ngo arabona ari cyo gihe cyo kuva muri Real Madrid.

Rodriguez yinjiye muri Real mu mwaka wa 2014 avuye mu ikipe ya Monaco yo mu Bufaransa aguzwe miliyoni 63 z’amayero(€63,000,000).

Chelsea na Machester United zo mu Bwongereza ndetse na Inter Milan yo mu Butaliyani zatangaje ko zikeneye uyu musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa