skol
fortebet

Lionel Messi yahaye ubutumwa amakipe ku busatirizi bwe na Neymar Jr na Mbappe

Yanditswe: Wednesday 29, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi waraye atsindiye Paris Saint-Germain igitego cya mbere bakina na Man City muri UEFA Champions League,yavuze ko yizera ko ubufatanye bwe na Kylian Mbappe na Neymar ’buzagenda bumera neza cyane kuri buri mukino’.

Sponsored Ad

Lionel Messi wari warabuze igitego muri PSG,yatsinze igitego cyiza mu ijoro ryakeye ndetse ahesha iyi kipe ye ya mbere batsinda City muri Champions League uyu mwaka,yavuze ko yishimiye cyane iki gitego.

Ati "Byari ijoro ryiza duhanganye n’ikipe ikomeye.Kuri twe, byari ngombwa cyane gutsinda uyu mukino nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Brugge ku munsi wa mbere.

Nishimiye cyane kuba natsinze igitego. Ntabwo nakinnye cyane kuva nahagera, nari nakinnye umukino umwe gusa. Ndimo kumenyera buhoro buhoro. Icyangombwa ni ugukomeza gutsinda."

Muri uyu mukino Messi yigaragajemo,yahanye imipira 15 yose na Neymar hanyuma ahana 13 na Mbappé ndetse atsinda igitego cya mbere mu ikipe itari FC Barcelona yamazemo imyaka isaga 20.

Abajijwe ku mikoranire ye na bariya bakinnyi b’ibyamamare,yavuze ko bazagenda bamenyerana kandi ko ibintu bizaba byiza cyane.

Ati "Umubano wacu uzagenda urushaho kuba mwiza kuri buri mukino. Twese tugomba gukurira hamwe,tukongera urwego rw’imikinire. Tugomba gukomeza.

Twatsinze umukino w’ingenzi cyane duhanganye na mukeba ukomeye, wageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize. Tugomba gukomeza gutera imbere, kunoza ibintu byinshi ku bw’ejo hazaza."

Messi w’imyaka 34, yari yatangiye umukino umwe wa Ligue 1 n’umukino umwe wa Champions League mbere y’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kugera i Paris ariko agaragaza ibimenyetso by’uko ataragaruka neza

Yaraye atsinze ibitego cya 121 muri iri rushanwa -arushwa 14 na Cristiano Ronaldo ufite agahigo.Iki n’igitego cya 27 yatsinze mu mikino 35 yakinnye n’amakipe yo mu bwongereza mu mikino y’i Burayi.

Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yashimishijwe cyane nuko ikipe ye yakomeje itangira ryiza muri shampiyona,kuko batsinze imikino umunani yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa