skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye ibihugu 2 aha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’isi 2022

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lionel Messi yatangaje ko Ubwongereza buri mu makipe 4 abona ashobora kwegukana Igikombe cy’isi kigiye kubera muri Qatar mu mezi make ari imbere ariko buri inyuma ya Brazil n’Ubufaransa.
Uyu rutahizamu wa PSG uzaba ayoboye Argentine mu guhatanira igikombe cy’isi mu kwezi gutaha,ntiyigeze aripfana mu kugaragaza amakipe abona azaba akanganye muri iri rushanwa.
Ikipe ya Messi imaze imikino 34 idatsindwa,nayo iri mu zihabwa amahirwe cyane ko iri rushanwa rishobora kuba irushanwa mpuzamahanga (...)

Sponsored Ad

Lionel Messi yatangaje ko Ubwongereza buri mu makipe 4 abona ashobora kwegukana Igikombe cy’isi kigiye kubera muri Qatar mu mezi make ari imbere ariko buri inyuma ya Brazil n’Ubufaransa.

Uyu rutahizamu wa PSG uzaba ayoboye Argentine mu guhatanira igikombe cy’isi mu kwezi gutaha,ntiyigeze aripfana mu kugaragaza amakipe abona azaba akanganye muri iri rushanwa.

Ikipe ya Messi imaze imikino 34 idatsindwa,nayo iri mu zihabwa amahirwe cyane ko iri rushanwa rishobora kuba irushanwa mpuzamahanga rya nyuma akiniye igihugu cye.

Messi yizera ko ikipe ya Gareth Southgate, hamwe na Brazil, Ubufaransa, Ubudage na Espagne bizatanga akazi gakomeye muri iri rushanwa, nubwo avuga ko hari ibihugu bibiri bihagaze neza kurusha ibindi.

Aganira na RMC Sport,uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yagize ati: ’Ku bijyanye n’abahabwa amahirwe, hari amakipe akomeye nka Brazil, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza na Espanye.Gusa nziko hari abo nibagiwe.

Ariko bibaye ngomba guhitamo ikipe imwe cyangwa abiri, uyu munsi ndatekereza ko Brazil n’Ubufaransa aribo bakandida babiri bakomeye muri iki gikombe cy’isi.’

Mbere y’iri rushanwa,imvune zihangayikishijwe cyane ibihugu bizerekeza muri iyi mikino.

Argentine ihangayikishijwe n’abakinnyi bayo Angel Di Maria na Paulo Dybala bafite imvune kandi Messi avuga ko hari impungenge mbere yuko iyi mikino itangira ku wa 20 Ugushyingo.

Ati "Ndizera ko [Angel] Di Maria na [Paulo] Dybala bazakirira igihe. Bafite umwanya uhagije wo kubikora no kugera mu irushanwa mu buryo bwiza. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa