skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye uwo azatora mu bahataniye igihembo cya Ballon d’Or

Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Lionel messi uri mu bahabwa amahirwe menshi yo gutsindira igihembo cya Ballon d’or cy’uyu mwaka,yahishuye ko we yahitamo guha igihembo umwe mu bakinnyi babiri bakinana muri Paris Saint-Germain.

Sponsored Ad

Kylian Mbappe na Neymar bashimishije Messi cyane kuva yagera i Paris muri iyi mpeshyi,ariyo mpamvu yiteguye kubaha amajwi ye ku bihembo bikomeye biri imbere nka Ballon d’Or na FIFA The Best.

Aba bombi, hamwe na Messi ntibarabashya kwemeza isi yose ko bafite ubusatirizi bukomeye,ariko uyu wahoze ari umukinnyi wa Barca aracyizera ko bafite impano zidasanzwe zo kwitabwaho mu irushanwa rya Ballon d’or.

Uyu mukinyi wimyaka 34 yabwiye L’Equipe ati: "Mu ikipe yanjye, hari babiri nzatora byoroshye: Neymar na Kylian Mbappé."

Mbappe ashobora kutemeranya na Messi wahisemo gushyiramo Neymar,aherutse gutuka kubera ko atamuhaye umupira ngo atsinde.

Nubwo yishimiye bagenzi be bashya, Messi ntashobora kwirengagiza akamaro k’umukinnyi wa Bayern Munich, Robert Lewandowski mu mwaka w’imikino ushize kandi yemeye ko nawe azabona amajwi ye.

Uyu mukinyi wimyaka 33 yatsinze ibitego 41 bitangaje mu mikino 29 gusa ya Bundesligamu mwaka w’imikino ushize, igikorwa cyamufashije gutwara igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi I Burayi,mu kwezi gushize.

Yagize kandi uruhare runini mu gutsinda ikipe Messi yahoze akinira ya Barca,ubwo bayitsindaga ibitego 3-0 muri Champions League y’uyu mwaka, atsindamo igitego 2 mu mukino.

Messi yagize ati: "Hanyuma yabo,hari Robert Lewandowski, wagize umwaka mwiza na Karim Benzema wabaye indashyikirwa."

Igitangaje ni uko atigeze avuga kuri Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 5 mu mikino itandatu amaze gukinira Manchester United muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa