skol
fortebet

Lionel Messi yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umunyezamu wa Reims [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Reims witwa Predrag Rajković, yatunguranye ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa na PSG ibitego 2-0 hanyuma yegera kizigenza Lionel Messi amusaba guterura umwana we w’umuhungu akabafotora ifoto y’urwibutso.
Messi waraye akinnye umukino we wa mbere ubwo yinjiraga mu kibuga mu minota 60 y’umukino,yishimiwe n’abafana ba PSG bamwakiriye neza ndetse n’aba Reims yari yakiriye uyu mukino bamukunda.
Nubwo PSG yatsinze ibitego 2-0 bya Kylian Mbappe byose,ntabwo iyi yabaye inkuru ahubwo (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Reims witwa Predrag Rajković, yatunguranye ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa na PSG ibitego 2-0 hanyuma yegera kizigenza Lionel Messi amusaba guterura umwana we w’umuhungu akabafotora ifoto y’urwibutso.

Messi waraye akinnye umukino we wa mbere ubwo yinjiraga mu kibuga mu minota 60 y’umukino,yishimiwe n’abafana ba PSG bamwakiriye neza ndetse n’aba Reims yari yakiriye uyu mukino bamukunda.

Nubwo PSG yatsinze ibitego 2-0 bya Kylian Mbappe byose,ntabwo iyi yabaye inkuru ahubwo inkuru yamamaye hose n’ukuntu umunyezamu winjijwe ibyo bitego ataheranwe n’agahinda ahubwo nyuma y’umukino ajya kuzana umwana we amuhereza Lionel Messi,amusaba ko yakwemera akamufotora amuteruye.

Messi yateruye uyu mwana yishimye hanyuma uyu munyezamu arabafotora nkuko amashusho yagaragajwe na Bein Sports yabitangaje.

Benshi mu bafaransa bakiranye urugwiro Messi ubwo yazaga muri PSG gusa biragaragara ko intego ikipe imufiteho ari ukuyifasha gutwara UEFA Champions League.

Messi w’imyaka 34,yitezwe cyane mu mikino iri imbere muri PSG aho ari mu itsinda rimwe na manchester City mu mikino ya UEFA Champions League.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa