skol
fortebet

Lionel Messi yamaze kumvikana na PSG yamuhaye akayabo

Yanditswe: Tuesday 10, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi yamaze kumvikana na PSG amasezerano y’imyaka ibiri (2), ashobora kongerwa kugeza muri Kamena 2024,nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka isaga 21.

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’icyumweru gishize,nibwo FC Barcelona yatangaje ko itanduknye na Lionel Messi kubera amategeko ya La Liga.

Lionel Messi ategerejwe i Paris uyu munsi kuza gushira umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira PSG aho azajya ahembwa umushahara wa Miliyoni 35 z’amayero buri mwaka.

Lionel Messi yashakag kuguma muri FC Barcelona ndetse yari yemeye amasezerano y’imyaka 5 yari yahawe no kugabanya umushahara we kugera kuri 50%.

Messi umaze gutwara Ballon d’Or esheshatu,yari afite amakipe abiri yamwifuzaga ariko yahisemo kwerekeza muri PSG gukinana na Neymar Jr.

Amakuru aravuga ko Messi w’imyaka 34 arakora ikizamini cy’ubuzima uyu munsi I Paris,hanyuma ku munsi w’ejo yerekwe itangazamakuru.

Messi abaye umukinnyi wa 4 werekeje muri PSG ku buntu muri iyi mpeshyi nyuma ya Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos na Georginio Wijnaldum.Aba biyongera kuri Achraf Hakimi waguzwe akayabo akuwe muri Inter Milan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa