Lionel Messi yanze kubana mu cyumba n’undi mukinnyi wa Argentina kubera impamvu itangaje
Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022
Kapiteni wa Argentina,Lionel Messi,yabaga wenyine mu cyumba kubera ko mugenzi we Sergio Aguero bararanye kuva bakiri mu makipe y’abato atabonetse.
Kuri ubu,Sergio Aguero yatumiwe mu ikipe ya Argentine aho ari kubana mu icyumba na Lionel Messi.
Uyu mukinyi w’imyaka 34 byabaye ngombwa ko asezera ku mupira mu mwaka ushize kubera ikibazo cy’umutima, ariko yaje gushyigikira bagenzi be bakinannye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Aguero na Messi babaye inshuti magara kuva mu myaka (…)
Kapiteni wa Argentina,Lionel Messi,yabaga wenyine mu cyumba kubera ko mugenzi we Sergio Aguero bararanye kuva bakiri mu makipe y’abato atabonetse.
Kuri ubu,Sergio Aguero yatumiwe mu ikipe ya Argentine aho ari kubana mu icyumba na Lionel Messi.
Uyu mukinyi w’imyaka 34 byabaye ngombwa ko asezera ku mupira mu mwaka ushize kubera ikibazo cy’umutima, ariko yaje gushyigikira bagenzi be bakinannye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Aguero na Messi babaye inshuti magara kuva mu myaka makumyabiri ishize - kandi babanaga mu cyumba kimwe muri Argentina kuva mu makipe y’abana.
Ubwo uyu mukinnyi yari amaze gusezera ku mupira w’amaguru, Messi yafashe umwanzuro ko muri iki gikombe cy’isi ntawe bagomba kubana mu cyumba kimwe kuko nta wundi muntu yifuzaga utari Aguero.
Aguero ageze muri Qatar,yongeye guhura n’inshuti ye magara,none bongeye kubana mu cyumba kimwe nkuko byari bisanzwe.
Umubano wabo urakomeye kuko Messi ari papa wa batisimu w’umuhungu wa Aguero, Benjamin w’imyaka 13.
Uyu munyabigwi wa Manchester City ntabwo ariwe wenyine watumiwe mu mwiherero wa Argentina.Umutoza Lionel Scaloni yatumiye kandi abakinnyi basibye irushanwa kubera imvune.
Giovani Lo Celso wahoze akinira Tottenham,yitabiriye umukino wa kimwe cya kabiri batsinze Croatia.
Biteganijwe ko Joaquin Correa na Nicolas Gonzelez bazitabira umukino wa nyuma wo ku cyumweru n’Ubufaransa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *