skol
fortebet

Lionel Messi yasabwe gusenya Hoteli ye nziza cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Iki cyumweru,kizigenza Lionel Messi ari kuvugwa cyane kubera kwegukana Ballon d’Or ya 7 ariko yanahuye n’uruva gusenya kuko hoteli ye ya miliyoni 26 z’amapawundi yashyizwe mu zigomba gusenywa.
Uyu munyabigwi ukinira Paris Saint-Germain na Argentina, yari mu byishimo kuwa mbere ubwo yazamuraga Ballon d’or ku nshuro ya karindwi.
Uyu rutahizamu uhembwa 650.000 by’amapawundi buri cyumweru ari mu nzira zo kuvugurura hoteri ye y’ibyumba 77 kubera ko yashyizwe mu zitujuje ubuziranenge busabwa (...)

Sponsored Ad

Iki cyumweru,kizigenza Lionel Messi ari kuvugwa cyane kubera kwegukana Ballon d’Or ya 7 ariko yanahuye n’uruva gusenya kuko hoteli ye ya miliyoni 26 z’amapawundi yashyizwe mu zigomba gusenywa.

Uyu munyabigwi ukinira Paris Saint-Germain na Argentina, yari mu byishimo kuwa mbere ubwo yazamuraga Ballon d’or ku nshuro ya karindwi.

Uyu rutahizamu uhembwa 650.000 by’amapawundi buri cyumweru ari mu nzira zo kuvugurura hoteri ye y’ibyumba 77 kubera ko yashyizwe mu zitujuje ubuziranenge busabwa n’umujyi.

Iyi hoteli ya Messi y’inyenyeri enye ’MiM Sitges’ iri hafi y’umutungo we bwite i Barcelona kandi ni hamwe mu hantu yakundaga gusura.

Nk’uko El Confidencial ibitangaza,ngo icyemezo cy’urukiko cyo gusenya uyu mutungo kiracyategerejwe.

Ndetse ngo begereye abahagarariye Messi kugira ngo batange ibisobanuro, ariko yaba we cyangwa ikipe ye ntabwo bahisemo kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Messi ufite amahoteri muri Ibiza na Majorca afatanyije na Majestic Hotel Group, yakoresheje miliyoni 26 z’ama pound agura Hotel MiM Sitges, iri hafi kuri metero zisaga 100 uvuye ku nyanja, muri 2017.

Icyakora, amakuru avuga ko yabikoze atazi ko Sitges Town Hall igomba gusenywa kubera ko itubahirije amategeko agenga imyubakire.

Kimwe mu bibazo iyi hoteli ifite nuko ibaraza ryayo ari rinini cyane kandi yubatswe bishingiye kuri ryo ariyo mpamvu risenywe bishobora gutuma inyubako isenyuka.

Bivugwa ko Messi yamenyeshejwe gahunda yo gusenywa ku iyi hoteli ubwo ikinyamakuru kimwe cyamwegeraga kugira ngo agire icyo abivugaho.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa