skol
fortebet

Lionel Messi yasubije abibajije ku mubano we na Sergio Ramos na Kylian Mbappe n’icyatuma PSG itwara Champions League

Yanditswe: Tuesday 23, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, abanyamakuru b’ikinyamakuru cyo muri Espagne "Marca" bakoze urugendo bajya gusura Lionel Messi i Neuilly kugira ngo bamushyikirize igikombe cya Pichichi,yatwaraga buri mwaka muri shampiyona ya Espagne.
Iki gihembo uyu munya Argentine yatwaye mu mwaka w’imikino ushize akiri muri FC Barcelona,yagishikirijwe ku munsi w’ejo ku nshuro ya 8. La Pulga yafunguye konteri y’ibitego bye muri Ligue 1 bakina na Nantes kuwa gatandatu ushize.
"Marca" yitwaje kandi uru rugendo rwayo mu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, abanyamakuru b’ikinyamakuru cyo muri Espagne "Marca" bakoze urugendo bajya gusura Lionel Messi i Neuilly kugira ngo bamushyikirize igikombe cya Pichichi,yatwaraga buri mwaka muri shampiyona ya Espagne.

Iki gihembo uyu munya Argentine yatwaye mu mwaka w’imikino ushize akiri muri FC Barcelona,yagishikirijwe ku munsi w’ejo ku nshuro ya 8. La Pulga yafunguye konteri y’ibitego bye muri Ligue 1 bakina na Nantes kuwa gatandatu ushize.

"Marca" yitwaje kandi uru rugendo rwayo mu murwa mukuru wa Paris kugira ngo iganire n’uyu munyabigwi ku bintu bitandukanye birimo imikinire ya PSG,Kylian Mbappé,Sergio Ramos,Cristiano Ronaldo n’abandi.

Messi abajijwe kuri Mbappe, yagize ati: "Ni umukinnyi w’ingenzi kuri twe uzadufasha kurwanira intego dufite.Kuguma i Paris cyangwa kujya i Madrid?,mu kuri, simbizi."

We ubwe niwe uzi ibiri mu mitekerereze ye nibyo azakora. Gusa nshobora kuvuga ko nishimiye ko yagumye hano uyu mwaka. Umutwe we urimo intego dufite ijana ku ijana. Azahitamo icyo gukora nyuma y’umwaka w’imikino. "

"Nagize amahirwe yo kugera mu rwambariro rurimo abakinnyi beza cyane"

Lionel Messi yavuze ko yishimiye kuba yaragiye i Paris. Uyu mukinnyi ushobora gutsindira Ballon d’or ya karindwi ku wa mbere utaha,yagize ati: "Nagize amahirwe yo kujya mu rwambariro rurimo abakinnyi beza cyane n’abantu beza cyane.Iki n’ikintu cy’ingenzi. Kumenyera kwanjye byarihuse cyane.

N’ukuri mu ntangiriro byari bidasanzwe. Ku ruhande rumwe, byari bigoye guhindura nyuma y’imyaka myinshi ndi ahantu hamwe, ariko ku rundi ruhande, byari byoroshye cyane kuko nari nzi abakinnyi benshi kandi tuvuga icyesipanyoli cyinshi. Hari abantu beza cyane.Urwambariro rurashyushye, ushobora kubibona hanze gusa n’ikintu nashobora kwemeza nonaha kuko ninjiyemo. "

"Ramos, ni igitangaza rwose"

Mbere y’urugendo rwa PSG mu mujyi wa Manchester City, iki kirangirire muri Amerika y’epfo cyavuze ku mahirwe ya PSG muri Champions League muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati "Buri wese avuga ko duhabwa amahirwe cyane, kandi sinahakana ko turi bamwe mu bahataniye igikombe.Ariko turacyakeneye ibintu byinshi kugira ngo tube ikipe ikomeye. Tugomba guhuriza hamwe nk’ikipe. Ariko dufite abakinnyi bakomeye. "

Messi abajijwe kuri Sergio Ramos bahanganye kenshi akinira Real Madrid ubu akaba ari mugenzi we.

Yagize ati "Sergio Ramos nka mugenzi wanjye,aratangaje rwose."Messi ntiyibagiwe n’inshuti ye Xavi, wahawe gutoza ikipe ye ya mbere mu buzima bwe: FC Barcelona.

Ati: "Hamwe na Xavi, Barcelona izakura, ni umutoza uzi byinshi kandi uzi iriya nzu cyane. Yamaze ubuzima bwe bwose muri Barcelona, ​​ni ingenzi cyane ku ikipe n’abafana bayo."

Lionel Messi yavuze kandi ko yakozwe ku mutima nibyo Cristiano Ronaldo amaze gukorera Manchester United aheruka kugarukamo.

Uyu munya Portugal,amaze gutsinda ibitego 9,anatanga n’imipira yavuyemo ibitego 2 mu mikino 13.

Messi yagize ati “Manchester United ni ikipe ikomeye cyane ifite abakinnyi bakomeye. Cristiano yari azi ikipe, ariko ni mu kindi gihe. Hariya yaramenyereye mu buryo butangaje. Kuva yatangira yatsinze ibitego nkuko asanzwe abikora kandi nta kibazo yagize cyo guhindura ikipe. Muri Premier League ntabwo byaboroheye nkuko twabitekerezaga, ariko ni shampiyona itoroshye. Ariko ibintu bishobora guhinduka. Nyuma y’Ukuboza, ibintu birahinduka cyane kandi ikintu cyose gishobora kubaho. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa