skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje umukinnyi wasimbuye Xavi na Iniesta mu kumufasha kwitwara neza muri FC Barcelona

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Benshi batekerezaga ko Luis Suarez ariwe uzasimbura Iniesta mu guha Messi imipira ndetse no kumufasha gutsinda ibitego,ariko Messi yatangaje ko myugariro Jordi Alba ariwe usigaye umufasha gukina neza ndetse ariwe umuhereza imipira myiza kurusha abandi muri Barca.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Lionel Messi yagiranye n’urubuga rwa Internet rwa FC Barcelona,yarubwiye ko Jordi Alba ariwe basigaye bakorana neza ndetse azi neza uko ahagarara,akamuha imipira ku buryo bworoshye.

Messi yavuze ko Jordi Albaariwe basigaye bakorana neza kurusha abandi muri Barca

Yagize ati “Andrés na Xavi bari bihariye kuko baryoshyaga umukino ndetse bagatuma tugumana umupira cyane.Jordi Alba niwe wabasimbuye kuko aba azi neza igihe ndamuha umupira mutunguye,ntamureba.Turabonana neza mu kibuga.”

Jordi Alba yazamukiye muri La Masia,ayivamo yerekeza mu ikipe ya Valencia,yamufashije kugaruka muri FC Barcelona mu mwaka wa 2012.

Nubwo Messi atigeze avuga ko Suarez amufasha,yabwiye abanyamakuru ko uyu munya Uruguay yazanye imbaraga mu ikipe ndetse atuma basatira cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa