Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina, Lionel Messi, yavuze ko Lamine Yamal ari umwe mu bakinnyi beza ku Isi muri iki gihe, ariko atangaza ko uyu musore wa Espagne batazamwemerera kwigaragaza ubwo ibihugu byombi bizahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Umukino wa nyuma uzahuza Espagne na Argentina wubakiye ku guhangana kw’abakinnyi bo mu bihe bitandukanye, aho ku ruhande rumwe hari Lionel Messi, uri gukina undi mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, ku rundi hakaba Lamine Yamal, umaze kwemeza ko ari umwe mu mpano zikomeye cyane mu mupira w’amaguru.
Mu kiganiro cyateguwe na FIFA muri Fan Fest, Messi yashimye cyane uyu mukinnyi ukinira FC Barcelona, avuga ko amaze igihe amukurikirana kubera urukundo afitiye iyi kipe.
Messi yagize ati “Lamine ni umukinnyi ukomeye cyane. Namukurikiranye cyane kuko akinira ikipe nkunda kandi nifuza ko igira ibyiza. Ku myaka 19 gusa, yamaze kuba umwe mu bakinnyi beza ku Isi. Afite igihe kinini imbere ye kandi ashobora kugera ku bintu bikomeye mu mateka.”
Ariko Messi yongeyeho ati “Tuzagerageza kumubuza kubigeraho kuri iyi nshuro.”
Messi kandi yavuze ku ifoto yamamaye cyane yo mu myaka ishize imugaragaza afashe Yamal akiri uruhinja mu gikorwa cyo gufotora cy’ubugiraneza.
Yagize ati “Iyo foto iratangaje. Ubuzima buratangaje… Ntafotowe mfite Lamine Yamal, none ubu tugiye guhangana mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.”
Yakomeje agira ati “Ni umwe mu bakinnyi beza ku Isi muri iki gihe kandi namwifuriza amahirwe masa, kuko nagira icyo akora neza, na Barcelona izaba ibyungukiyemo. Ariko natwe tuzagerageza gukina neza kugira ngo atabona umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe, nubwo bitazaba byoroshye.”
Nubwo yashimye Yamal, Messi yibukije abantu ko imbaraga za Espagne zidashingiye ku mukinnyi umwe gusa, ahubwo zishingiye ku mikinire y’ikipe yose.
Uyu mukino wa nyuma uzaba kuri iki cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026, ubere kuri Metlife New Jersey Stadium Saa Tatu z’ijoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *