skol

Lionel Messi yatanze akayabo mu kugurira impano idasanzwe abakinnyi batwaranye igikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Kizigenza LIONEL Messi yashoye akayabo k’ibihumbi 175,000 by’amapawundi mu kugura telefoni 35 za iPhones yahayemo impano abakinnyi bagenzi be n’abatoza b’ikipe y’igihugu cya Argentina bafatanyije gutwara igikombe cy’isi cya 2022.
Uyu kapiteni wa Argentina akaba n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru yaguze izi telefoni nziza cyane ahita azitangamo impano ku bo bakinannye mu ikipe y’igihugu bamufashije kwegukana igikombe cy’isi yifuzaga cyane.
Izi telefoni ngo zagejejwe aho akodesha i Paris (…)

Kizigenza LIONEL Messi yashoye akayabo k’ibihumbi 175,000 by’amapawundi mu kugura telefoni 35 za iPhones yahayemo impano abakinnyi bagenzi be n’abatoza b’ikipe y’igihugu cya Argentina bafatanyije gutwara igikombe cy’isi cya 2022.

Uyu kapiteni wa Argentina akaba n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru yaguze izi telefoni nziza cyane ahita azitangamo impano ku bo bakinannye mu ikipe y’igihugu bamufashije kwegukana igikombe cy’isi yifuzaga cyane.

Izi telefoni ngo zagejejwe aho akodesha i Paris kuwa Gatandatu hanyuma azoherereza aba bakinnyi bagenzi be.

Buri telefoni iriho izina ry’umukinnyi,nimero ye ndetse n’ikirangantego cya FA ya Arengentina.

Uwahaye amakuru The Sun dukesha iyi nkuru yagize ati "Lionel yashakaga gukora ikintu kidasanzwe mu kwishimira ibihe byiza cyane yagize.

Yahamagaye rwiyemezamirimo Ben Lyons hanyuma baganira uko izi telefoni zakorwa.

Ben, CEO wa iDesign Gold, ati: “Lionel ntabwo ari umukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho gusa ahubwo ni umukiriya w’imena wa IDESIGN GOLD kandi twavuganye amezi menshi cyane nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Yavuze ko ashaka impano idasanzwe ku bakinnyi bose n’abatoza b’ikipe kugira ngo bishimire iyo ntsinzi idasanzwe kandi ntiyashakaga impano isanzwe y’amasaha.

Namugiriye inama ya gold iPhones hakajyaho amazina y’abakinnyi,yakunze igitekerezo.

Argentina yatwaye igikombe cy’isi muri Qatar mu mpera z’umwaka ushize hanyuma Messi w’imyaka 35,atorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa