skol

Lionel Messi ahangayikishije bikomeye abakunzi ba Argentina

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Kizigenza Lionel Messi na bagenzi be bakinana muri Argentina basibye imyitozo kuri uyu wa Kane bitewe nuko hari amakuru ko uyu kapiteni wabo yagize imvune.
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 birashoboka ko yagiriye imvune mu mukino baheruka gutsinda Croatia ibitego 3-0.
Ibi byatumye abafana ba Argentina bahangayika kubera uyu mukinnyi wabo bagenderaho ushobora kudakina umukino wa nyuma n’Ubufaransa ku cyumweru.
Icyakora ikinyamakuru The Sun kiravuga ko gusiba imyitozo kwa Lionel Messi (…)

Kizigenza Lionel Messi na bagenzi be bakinana muri Argentina basibye imyitozo kuri uyu wa Kane bitewe nuko hari amakuru ko uyu kapiteni wabo yagize imvune.

Uyu mukinnyi w’imyaka 35 birashoboka ko yagiriye imvune mu mukino baheruka gutsinda Croatia ibitego 3-0.

Ibi byatumye abafana ba Argentina bahangayika kubera uyu mukinnyi wabo bagenderaho ushobora kudakina umukino wa nyuma n’Ubufaransa ku cyumweru.

Icyakora ikinyamakuru The Sun kiravuga ko gusiba imyitozo kwa Lionel Messi kutagaragaye kuko umutoza Lionel Scaloni yahaye ikipe yakinnye ikiruhuko.

Foot Mercato yatangaje ko Messi atameze neza ariko ko amahirwe menshi ari uko ashobora kuzakina uriya mukino w’ingenzi cyane mu buzima bwe.

Abakinnyi bakomeye nka Angel Di Maria na Paulo Dybala binjiye basimbuye ku mukino wa Croatia bo bakoze imyitozo mu basimbura.

Papu Gomez niwe ushidikanywaho kubera imvune yagize ndetse amahirwe menshi nuko atazakina umukino wa nyuma mu gihe Marcos Acuna na Gonzalo Montiel bazagaruka nyuma yo guhagarikwa muri kimwe cya kabiri.

Buri mukunzi wa ruhago wese,ategereje kureba niba Lionel Messi azafasha Argentina kwegukana igikombe cy’isi cya 3 akagera ikirenge mu cya nyakwigendera Maradona.

Bakimara gutsinda Croatia,Messi yagize ati "ndumva meze neza cyane,ndumva nkomeye kandi nshobora gukina buri mukino.Ntabwo byari byoroshye kuko twahageze tunaniwe ariko twongeye kugarura imbaraga kandi twakinnye umukino mwiza.

Ibi ndi kubyishimira cyane.Iki gikombe cy’isi cyaranshimishije cyane kandi niteguye gufasha ikipe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa