skol
fortebet

Lionel Messi yavuze amagambo yahagaritse umutima abanya Argentina

Yanditswe: Saturday 26, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lionel Messi yavuze ko azasuzuma ibyerekeye ejo hazaza he mu ikipe y’igihugu mu mpera z’uyu mwaka ariko akavuga ko bishoboka ko ’ibintu byinshi bizahinduka’ nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.
Ibi Messi yabitangaje nyuma y’uko Argentine itsinze Venezuela ibitego 3-0 kuri uyu wa gatanu mu mikino isigaye yicyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi muri Amerika y’epfo.
Messi yagize ati "Sinzi icyo nzakora nyuma y’igikombe cy’isi. Ndi gutekereza ku (...)

Sponsored Ad

Lionel Messi yavuze ko azasuzuma ibyerekeye ejo hazaza he mu ikipe y’igihugu mu mpera z’uyu mwaka ariko akavuga ko bishoboka ko ’ibintu byinshi bizahinduka’ nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Ibi Messi yabitangaje nyuma y’uko Argentine itsinze Venezuela ibitego 3-0 kuri uyu wa gatanu mu mikino isigaye yicyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi muri Amerika y’epfo.

Messi yagize ati "Sinzi icyo nzakora nyuma y’igikombe cy’isi. Ndi gutekereza ku bizaba.Nyuma ya Qatar, nzasuzuma ibintu byinshi."

Yongeyeho ko gushidikanya kwe ntaho guhuriye n’ibyabaye mu minsi ishize ubwo yababazwaga no gutsindwa kwa Argentine.

Messi yatwaranye igikombe cya mbere n’ikipe y’igihugu umwaka ushize cya Copa America ku mukino wa nyuma batsinze Brazil.

Yakomeje ati "Hashize igihe nishimye hano, kuva na mbere yo gutwara Copa America. Nshimishwa n’ibintu byose bituma numva nishimye igihe cyose njye muri Argentine."

Abajijwe ku bijyanye no gukomeza gukinira ikipe y’igihugu nyuma ya Qatar, Messi wujuje imyaka 35 muri Kamena, yagize ati: ’Simbizi, ukuri simbizi. Ndatekereza ku biri hafi,nka Equateur (ku wa kabiri). Imikino yo kwitegura izaba muri Kamena na Nzeri.

Reka twizere ko ibi bizagenda neza uko bishoboka. Ariko byanze bikunze nyuma y’igikombe cy’isi ibintu byinshi bizahinduka.

Messi ntabwo ameze neza mu ikipe ye ya PSG mu Bufaransa,nyuma yo kuyerekezamo mu mpeshyi ishize avuye muri PSG.

Ariko ameze neza mu mikino mpuzamahanga kandi byagaragaye ko yishimye nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu mu mukino wo ku wa gatanu kandi ashimirwa n’abarebaga uyu mukino kuri Stade ya La Bombonera i Buenos Aires.

Brazil, Argentine, Ecuador na Uruguay bamaze kubona itike yo kwerekeza muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Ku wa kabiri, Peru, Colombia na Chili bazakina mu cyiciro cya nyuma ku mwanya wa gatanu wo kwerekeza muri Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa