skol
fortebet

Lionel Messi yavuze impamvu ikomeye yatumye atesha umutwe FC Barcelona mu minsi ishize

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,yatangaje ko impamvu yatesheje umutwe iyi kipe ye n’ubuyobozi bwayo ari uko yabifurizaga ibyiza ndetse yiteguye kwirengera amakosa yose yakoze muri iyi mpeshyi ishize.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo Messi yateje umutingito mu isi ya ruhago ubwo yandikiraga FC Barcelona ayimenyesha ko ashaka kuyivamo kandi akagenda ku buntu.

Amakipe menshi akize yabyiganiye kuri se wa Messi umuhagarariye bashaka kumusinyisha ariko FC Barcelona yatangaje ko uyu munyabigwi wayo ntaho azajya cyane ko abafitiye amasezerano y’umwaka ndetse harimo ingingo ivuga ko umushaka agomba gutanga miliyoni 700 z’amayero.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Messi yatangarije ikinyamakuru Goal ko yisubiyeho agiye kuguma mu ikipe yamuhaye byose cyane ko ngo urukundo ayikunda rutatuma ayijyana mu nkiko.

Aganira n’ikinyamakuru Sport,Messi yavuze ko ibyo yakoze byose atari agamije gusebya FC Barcelona ndetse mu mutwe we ahora yifuza icyateze imbere iyi kipe amazemo imyaka isaga 20.

Ati “Niteguye kwirengera yanjye yose niba yarabayeho kuko nifuzaga ko FC Barcelona iba nziza cyane ndetse igakomera.

Nashakaga guha ubutumwa abakomeye bose bo muri FC Barcelona n’abafana badukurikira.Niba hari uwababajwe nibyo nakoze cyangwa navuze,reka bibe nta gushidikanya ko nabikoze mu gushaka inyungu z’ikipe.”

FC Barcelona yatakaje kizigenza Suarez,yatangiye La Liga itsinda Villarreal ku kibuga Camp Nou ibitego 4-0 harimo na kimwe cya Messi.

Messi yavuze ko ibyabaye mu mpeshyi byose yabishyize ku ruhande,ubu agiye guharanira ko FC Barcelona itsinda mu kibuga.

Ati “Nyuma yo kutumvikana,ndashaka gushyira ku ruhande buri kimwe.Twese tugomba kunga ubumwe kandi tukumva ko ibyiza bitaraza.Kunga ubumwe,guhatana no gukorana intego nibyo bizatuma tugera ku ntego zacu,twunge ubumwe mu cyerekezo kimwe.”

Messi aheruka kwibasira ubuyobozi bw’ikipe kubera uburyo avuga ko bwajugunye hanze rutahizamu Luis Suarez kandi yari umukinnyi wa 3 mu batsinze ibitego byinshi mu mateka y’iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa