skol
fortebet

Lionel Messi yavuze umukinnyi FC Barcelona yaguze akagira ubwoba bwo kumureba mu maso

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu wa Mbere ku isi,Lionel Messi yatangaje ko ubwo yari atarubaka izina mu ikipe ya FC Barcelona ngo yatunguwe cyane no guhurira mu rwambariro na Thierry Henry waje muri iyi kipe amaze kubaka izina rikomeye mu Bwongereza.

Messi yavuze ko ubwo yabonaga Henry ku nshuro ya mbere bahuriye mu rwambariro yatinye kumureba mu maso ndetse ngo uburyo yamwubahaga cyane byatumye adahita yemera ko bagiye gukina mu ikipe imwe.

Messi yabwiye L’Equipe ati “Umunsi wa mbere yinjiye mu rwambariro sinatinyutse kumureba mu maso.Nari nzi buri kimwe cyose yakoze mu Bwongereza.Nari mfite ifoto namukoreye none twari tugiye gukina mu ikipe imwe.

Uko niyumvagamo Titi byari birenze cyane byuzuye no kumufana.Nakunze ukuntu Henry yoroherwaga cyane no gutsinda ibitego,ari imbere y’izamu n’ukuntu yoroshyaga umukino.Gucenga,gutwara umupira kuri we byari byoroshye.”

Mu mwaka w’imikino wa 2008-2009,Mess,Eto’o na Henry bafashije FC Barcelona gutwara ibikombe 3 banakurikizaho igikombe cy’isi cy’amakipe,super cup na La Liga yakurikiyeho.

Nubwo Messi yavuze ko yakundaga Henry,uyu nawe usigaye ari umutoza muri Canada yashimangiye ko Messi ari umukinnyi w’igitangaza mu babayeho.
Muri 2016,Henry yagize ati “Rimwe na rimwe njya nibaza niba Messi ari umuntu.”

Nyuma yaje kongera kubwira Sky Sports ati “Nakundaga kumubona akora ibintu bitandukanye mu myitozo nkabona ni byiza.Iyo ababaye yirukanka azenguruka ikipe yose.Nta kintu na kimwe wakora.

Iyo ufite Messi uba ufite amahirwe menshi yo gutsinda.Iyo ufite uriya mugabo,buri kimwe cyose kiba gishoboka.”

Thierry Henry wafashije Arsenal gutwara Premier League 2 n’ibindi bikombe bitandukanye, aherutse kumara impaka benshi bari bakomeje kwibaza umukinnyi wo hagati w’ibihe byose mu Bwongereza aho yemeje ko bitamworoheragaguhura na Manchester United kubera Paul Scholes.

Thierry Henry ufatwa nk’umwe muri ba rutahizamu b’ibihe byose babayeho muri Premier League yabwiye ikinyamakuru Sky Sports ko nubwo Scholes na Steven Gerrard bari abakinnyi beza hagati mu kibuga,ariko uyu mugabo wakiniye Manchester United yari yihariye.

Henry yagize ati “Umuhanga cyane yari Paul Scholes gusa Steve G amugwa mu ntege.Yahoraga ari hejuru mu mutwe.Scholes yatumaga ikipe ya Manchester United ikomera.Igihe cyose twahuraga nawe,twashakaga uburyo bwo kumuhagarika.Nibyo Gerrard amuri hafi gusa Scholes niwe nahitamo.”

Henry yatangaje ko ubwo Ubwongereza bwari bufite Scholes, Steven Gerrard na Frank Lampard,bari beza ku mpapuro gusa kuko ntacyo bakoze mu marushanwa akomeye.

Umunyabigwi Lionel Messi yavuze ko yatinye kureba Henry mu maso ubwo bahuriraga muri FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa