skol
fortebet

Lionel Messi yishe umubano wa Neymar Jr na Mbappe nyuma yo kugera muri PSG

Yanditswe: Wednesday 22, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko kujya kwa Lionel Messi muri Paris Saint-Germain kwateje amakimbirane hagati ya Kylian Mbappe na Neymar bahoze ari inshuti.
Messi yerekeje muri iyi kipe yo muri Ligue 1 mu mpeshyi nyuma y’uko Barcelona yemeye ko badashoboye kwishyura umushahara munini we.
Abafana kw’isi yose bishimiye kuba Messi, Mbappe na Neymar bagiye gukina hamwe ariko ntibatekereza ko ubushyamirane burshoboka hagati yabo.
Nk’uko L’Equipe ibitangaza, gusinyishaMessi mu mpeshyi byatumye habaho impinduka (...)

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko kujya kwa Lionel Messi muri Paris Saint-Germain kwateje amakimbirane hagati ya Kylian Mbappe na Neymar bahoze ari inshuti.

Messi yerekeje muri iyi kipe yo muri Ligue 1 mu mpeshyi nyuma y’uko Barcelona yemeye ko badashoboye kwishyura umushahara munini we.

Abafana kw’isi yose bishimiye kuba Messi, Mbappe na Neymar bagiye gukina hamwe ariko ntibatekereza ko ubushyamirane burshoboka hagati yabo.

Nk’uko L’Equipe ibitangaza, gusinyishaMessi mu mpeshyi byatumye habaho impinduka zikomeye mu mibanire y’abakinnyi mu rwambariro by’umwihariko abakomeye.

Mu bagizweho ingaruka zikomeye no kuza kwa Messi harimo Mbappe. Uyu mukinnyi w’umufaransa yagiranye umubano mwiza na Neymar ubwo uyu munya Bresil yageraga muri PSG muri 2017.

Icyakora, byemezwa ko Neymar yateye umugongo Mbappe maze ashyira imbere umubano we n’uwahoze ari mugenzi we muri Barcelona Messi.

Ubwumvikane buke mu mibanire yabo bwagaragaye bwa mbere ubwo bombi bateranaga amagambo ubwo PSG yakinaga na Montpellier mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mbappe yemeye ko yatutse mugenzi we ariko nyuma ashimangira ko bameze neza kandi ko akomeje ’kubaha’ Neymar.

Abajijwe niba yaratutse Neymar,Mbappe yabwiye L’Equipe ati: "Yego, yego, narabivuze. Ubu,n’ibintu bibaho igihe cyose mu mupira wamaguru. Ntabwo nifuza ko hari ikintu gisigara.

’Niyo mpamvu nyuma y’aho nkurikije uburemere bwabyo, naganiriye nawe ntihakagombye kubaho inzika runaka.

’Nta kibazo gihari kuko mwubaha umukinnyi n’umugabo kandi nishimira uwo ariwe."

Yaba Messi na Neymar ntabwo bitabiriye isabukuru y’imyaka 23 Mbappe aherutse kwizihiza kuko ifoto yagiye hanze yamugaragaje akikijwe n’abarimo Sergio Ramos na Achraf Hakimi.

Mbappe uzasoza amasezerano ye muri PSG mu mpera za shampiyona, yahawe impano y’ishati ya PSG yanditseho ’Mbappe 2050’ inyuma nk’ikimenyetso cyerekana neza ko bagenzi be bifuza ko yaguma muri iyo kipe.

Kugeza ubu haracyari ikibazo cyo kumenya niba Mbappe azongera amasezerano muri iyi kipe - bivugwa ko irimo amatsinda abiri atandukanye.

Hari itsinda rigizwe n’abavuga igifaransa bayobowe na Presnel Kimpembe na Idrissa Geuye,n’abavuga icyesipanyoli barimo Marco Verratti na Julian Draxler,Messi n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa