skol
fortebet

Lionel Messi yibasiye PSG atagiriyemo ibihe byiza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 18, Aug 2023

Lionel Messi yibasiye PSG atagiriyemo ibihe byiza

Sponsored Ad

skol

Kizigenza Lionel Messi yanze kuvuga Icyongereza mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva yagera mu ikipe ya Inter Miami,cyabaye kuri uyu wa Kane.

Uyu munya Argentine w’imyaka 36,akomeje gukora ibitangaza muri shampiyona ya MLS,kuko amaze gutsinda ibitego 9 mu mikino 6 gusa.

Ubwo Messi yagereranyaga kujya muri Inter Miami kwe n’ukwa PSG,uyu munya Argentine yavuze ko atigeze yifuza kuva muri FC Barcelona yerekeza i Paris.

Yagize ati "Nishimiye ko hari undi mukino wo gukomeza ibi byishimo.Ndishimye cyane ubu.Navuze ibi kuva mu ntangiriro.

Nahisemo kuza muri uyu mujyi,n’umwanzuro twafashe ku gihe.Ntabwo twawufashe dutunguwe,niyo mpamvu ibintu byose byoroshye.

Turi mu mwanya dushaka kubamo kandi ni umwanzuro wacu,niyo mpamvu buri kimwe cyoroshye.

Ntabwo nashakaga kuva muri FC Barcelona ngo nerekeze muri PSG,ni icyemezo cyadutunguye.

Nashakaga kuguma muri Barcelona,ariko naje kwerekeza mu wundi mujyi utandukanye nuwo nabagamo.

Byari bigoye i Paris,ariko bitandukanye nibyo ndi kubona hano."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa