skol
fortebet

Lionel Messi yongeye kurokoka hamana ikipe ya Afurika. Uko umukino wagenze

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Lionel Messi yongeye kurokoka hamana ikipe ya Afurika. Uko umukino wagenze

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihugu ya Argentine yageze muri 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Egypt ibitego 3-2 mu mukino wari ukomeye cyane, aho yabanje kujya inyuma ku bitego bibiri mbere yo gukoresha imbaraga zidasanzwe mu minota ya nyuma.

Misiiri yatunguye benshi ifungura amazamu hakiri kare ku gitego cya Yasser Ibrahim, inakomeza kwihagararaho nubwo Lionel Messi yari yabonye penaliti ariko ikaza gukurwamo n’umunyezamu Mostafa Shobeir, wakinnye umukino mwiza cyane.

Mu gice cya kabiri, Mostafa Zico yongeye gutsindira Egypt igitego cya kabiri, bituma benshi batangira gutekereza ko Argentine ishobora gusezererwa. Icyakora, abakinnyi ba Lionel Scaloni ntibacitse intege.

Cristian Romero ni we watangije igaruka rya Argentine atsinda igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Lionel Messi. Hashize iminota mike, Messi ubwe yishyuriye ikipe ye igitego cyo kunganya 2-2, asubiza icyizere abafana bayo.

Mu minota y’inyongera, Enzo Fernández yatsinze igitego cya gatatu cyahesheje Argentine intsinzi ya 3-2, isoza umukino wari wabereye muri Atlanta mu buryo butangaje.

Nubwo Misiri yasezerewe, yagaragaje urwego rwo hejuru ndetse yari yegereje cyane gutungura ba nyampinga barinze igikombe cy’isi cy’umwaka ushize. Argentine yo yakomeje urugendo rwo gushaka kwisubiza igikombe, nyuma yo kurokoka hamana Les Pharaon ya Misiri yari yatangiye kwizera kuyisezerera.

Iyi ntsinzi yahise ihesha Argentine itike ya 1/4 cy’irangiza, aho izahura n’izava hagati ya Switzerland na Colombia, mu gihe Misiri isezeye mu marushanwa ishimwa uburyo yarwanye kugeza ku munota wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa