Ikipe ya Liverpool yamaze kugura umwe mu basore bari abahanga mu Bufaransa bakina hagati mu kibuga Fabinho, ukomoka muri Brazil,wakiniraga AS Monaco.
Uyu musore wifujwe n’amakipe akomeye arimo PSG na Chelsea,birangiye yerekeje mu ikipe ya Liverpool ikiri mu gahinda ko gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ibitego 3-1 na Real Madrid.
Liverpool yamutanzeho akayabo ka miliyoni 39 n’ibihumbi 400 by’amapawundi ariko zishobora kwiyongeraho 6 bitewe n’uko azitwara,akaba aje gusimbura Emre Can ushobora kwerekeza mu ikipe ya Juventus.
Fabinho akimara gusinyira Liverpool yavuze ko ari ikipe ikomeye ndetse yishimiye kuba agiye kuyikinira ndetse akayifasha gutwara ibikombe.
Yagize ati “Nishimiye kuba ngeze mu ikipe ya Liverpool.Ibi nibyo nashakaga.iyi n’ikipe ikomeye ifite ibikorwa remezo bihagije kandi byiza.Nzagerageza kubaka izina ryanjye muri iyi kipe kandi nizeye ko nzayifasha gutwara ibikombe.”
Liverpool ishaka gutwara ibikombe mu mwaka w’imikino utaha, yamaze kugura umusore Nabil Keita wakinaga muri Leipzig ndetse irashaka kugura rutahizamu Nabil fekir wa Lyon ndetse n’umunyezamu Allison Becker wa AS Roma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *