skol
fortebet

Liverpool yahishuye inama ikomeye yagiriwe na Jurgen Klopp

Yanditswe: Saturday 11, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Aston Villa,Steven Gerrard yatangaje ko umutoza Jurgen Klopp yamuhaye inama nziza yo gutoza mu buryo bwe aho kwigana abandi.
Mbere y’urugendo rwa mbere rwa Gerrard ku kibuga cya Liverpool nk’umutoza wa Villa, uyu mugabo w’imyaka 41 avuga ko ’azashimira iteka’ Klopp kuri iyo nama nziza yamuhaye.
Gerrard yagize ati: "Inama nziza namukuyeho ni ’Toranya ikipe yawe ariko ubikore mu buryo bwawe.
"Genda wimenyereze kandi witoze uko ushaka ko ikipe yawe ikina, imikinire ushaka gukoresha, (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Aston Villa,Steven Gerrard yatangaje ko umutoza Jurgen Klopp yamuhaye inama nziza yo gutoza mu buryo bwe aho kwigana abandi.

Mbere y’urugendo rwa mbere rwa Gerrard ku kibuga cya Liverpool nk’umutoza wa Villa, uyu mugabo w’imyaka 41 avuga ko ’azashimira iteka’ Klopp kuri iyo nama nziza yamuhaye.

Gerrard yagize ati: "Inama nziza namukuyeho ni ’Toranya ikipe yawe ariko ubikore mu buryo bwawe.

"Genda wimenyereze kandi witoze uko ushaka ko ikipe yawe ikina, imikinire ushaka gukoresha, genda ugabanye amakosa imbere ya kamera.....nzaguha inkunga yose ukeneye igihe ushaka." "

Uwahoze ari kapiteni wa Liverpool yongeyeho ati: "Izi ni inama za zahabu, kuri njye, Umukinnyi wavuye mu mwuga muremure wo gukina afite intego zo kujya gutoza no kuyobora ikipe."

Icyamamare I Anfield n’Ubwongereza Gerrard ari kwitwara neza muri Aston Villa kugeza ubu.

Villa yatsinze imikino itatu muri ine yatojwe na Gerrard.Umukino wonyine yatsinzwe muri shampiyona n’uwa Man City.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza yasezeye nk’intwari muri iyi kipe y’IMerseyside.

Gerrard yakinye imikino 710 muri The Reds,n’uwa gatatu mu mateka yayo. Yatsinze ibitego 186, bimushyira muri batanu ba mbere b’ibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa