skol

Liverpool yamaze kunoza umugambi wo kugura Kylian Mbappe

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023

featured-image

Ikipe ya Liverpool irimo gutekereza cyane ku mufaransa ndetse akaba n’umukinnyi w’icyamamare wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe - ariko izahura n’irushanwa rikomeye rya Real Madrid.

Uyu rutahizamu w’icyamamare, nta masezerano azaba afite i Paris mu mpeshyi itaha kandi ashobora kugendera ubuntu.

Ariko umushahara we kuri ubu ni miliyoni 63 z’ama pound buri mwaka muri PSG kandi umukiriya wese umushaka agomba kuwishyura cyangwa akawurenza.

Icyakora,Team Talk ivuga ko Liverpool ishobora kwemera kwishyura ibyo Mbappe ashaka igihe yaba ibashije kumvikana n’imwe mu makipe yo muri Saudi Arabia ishaka rutahizamu wayo, Mohamed Salah.

Uyu munyamisiri arifuzwa cyane n’amakipe tandukanye muri Saudi,by’umwihariko Al-Ittihad ishaka kwishyura miliyoni 150 z’amapawundi mu mpeshyi.

Al-Ittihad ngo ishobora no kugeza kuri miliyoni 200 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi w’imyaka 31,umaze gutsinda ibitego 12 agatanga imipira 5 yavuyemo ibitego muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi rero bishobora gufasha Liverpool kubona amafaranga ishora kuri Mbappe hanyuma igatsinda Real Madrid bivugwa ko nayo ikimwifuza.

Kizigenza Mbappe, umaze gutsinda ibitego 17 mu mikino 17 amaze gukinira PSG muri uyu mwaka w’imikino,ashobora kumvikana na Liverpool kuko ngo ifite ubushake bwo kumwegukana.

Liverpool ntako itagize ngo yiyubake ariko ntirabasha kugera ku rwego Manchester City iriho ariyo mpamvu ishaka kuzana uyu musore uri mu bakinnyi beza ku isi.

Nubwo Mbappe yifuza kwerekeza i Bernabeu mu mpeshyi,Real Madrid ntigifite ubushake buhambaye bwo kumwegukana ahanini bitewe nuko yanze kuyerekezamo bishoboka.

Mbappe w’imyaka 24 amaze gutsinda ibitego 229 mu mikino 277 yose yakiniye PSG ndetse ubu afite ibitego 46 mu mikino 75 amaze gukinira Ubufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa