skol
fortebet

Liverpool yanyagiye itababariye Man United yari ikiri mu byishimo bya Carabao Cup

Yanditswe: Sunday 05, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yanyagiye bikabije Man United ibitego 7-0 bituma isatira umwanya wa kane wa shampiyona yifuza cyane muri uyu mwaka w’imikino.
Ibi Liverpool yabigezeho ibifashijwemo na kizigenza wayo Mohamed Salah wakoze agahigo ko kuba umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bose bayikinnye muri Premier League.
Kuzuka kwa United binyuze ku mutoza Erik ten Hag kwashimangiwe n’igikombe cya Carabao ariko Liverpool yashyize ahagaragara ishusho nyayo yayo iyinyagira (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yanyagiye bikabije Man United ibitego 7-0 bituma isatira umwanya wa kane wa shampiyona yifuza cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi Liverpool yabigezeho ibifashijwemo na kizigenza wayo Mohamed Salah wakoze agahigo ko kuba umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bose bayikinnye muri Premier League.

Kuzuka kwa United binyuze ku mutoza Erik ten Hag kwashimangiwe n’igikombe cya Carabao ariko Liverpool yashyize ahagaragara ishusho nyayo yayo iyinyagira itayibabariye

Ikipe ya Liverpool yayoboye uyu mukino utari woroshye mu gice cya mbere,nyuma y’aho Bruno Fernandes na Marcus Rashford bari bamaze guhusha amahirwe akomeye.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 43 ku gitego cyatsinzwe na Cody Gakpo wifujwe cyane kuri Old Trafford ku mupira mwiza yahawe na Andy Robertson.

Igice cya kabiri cyabaye umunezero mwinshi kuri Liverpool n’ububabare budasubirwaho kuri United,kuko ku munota wa 47 Darwin Nunez yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira mwiza yahinduriwe na Harvey Elliott umuzamu David de Gea ntamenye uko bigenze.

Ku munota wa 50,Salah yacenze Lisandro Martinez amusiga aguye ku butaka niko kuzamukana umupira mu rubuga rw’amahina awuhereza Gakpo aroba umunyezamu de Gea wasohotse ashaka kumubuza gutsinda.

Umunyamisiri wibasira cyane Man United yayibukije ko nawe agihari atsinda igitego cya kane ku munota wa 66.

Ku munota wa 75,Jordan Henderson yakase umupira mwiza mu rubuga rw’amahina hanyuma Darwin Nunez asumba Varane ahita ashyira umupira mu nshundura kiba kibaye igitego cya 5 cya Liverpool.

Salah yahise yitwara neza atsinda igitego cya gatandatu ku munota wa 83, aba rutahizamu watsindiye Liverpool ibitego byinshi muri Premier Leaguena 129, arenga kuri Robbie Fowler wari ufite 128.

Niwe kandi umaze gutsindira ibitego byinshi Liverpool yahuye na Manchester United kuko amaze kuyitsinda 12,birimo 10 yatsinze mu mikino itanu ishize.

Mu gusoza umukino, Roberto Firmino - watangaje ko azava muri Anfield mu mpera za shampiyona - yatsinze igitego cya 7 bituma umukino urangira ari 7-0 bya Liverpool.

Iyi niyo ntsinzi nini mu mateka y’uyu mukino uhuza ibi bigugu byombi,kuko iheruka Liverpool yatsinze 7-1 mu mwaka w’imikino 1895-96.

Ikipe ya Liverpool ubu iri hafi kwinjira mu myanya ya Champions League, kuko irushwa amanota atatu gusa na Tottenham ya Kane kandi ifite umukino umwe itarakina.

Gutsindwa kwa Man United kwayeretse ko ku isoko hari ibizubizo kuko abakinnyi yashatse cyane ariko ntibagure barimo Cody Gakpo na Darwin Nunez buri wese yayitsinze bibiri.

Uyu n’umukino wa 5 wikurikiranya Liverpool itinjizwa igitego kandi ikipe yasubiye mu bihe byiza byayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa