skol
fortebet

Liverpool yasinyishije rutahizamu Xherdan Shaqiri

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

Liverpool yaraye iguze umusore Xherdan Shaqiri ukomoka mu Busuwisi ndetse ufatwa nk’umukinnyi wa mbere muri iki gihugu kubera umupira utangaje akina.

Sponsored Ad

Uyu musore wakiniraga Stoke City ikamanuka mu cyiciro cya kabiri,yerekeje mu ikipe ya Liverpool kujya gufatanya na Mohamed Salah,Sadio Mane na Roberto Firmino mu busatirizi.

Xherdan Shaqiri aje kongerera ingufu iyi kipe ya Liverpool yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League umwaka ushize igatsindwa na Real madrid ibitego 3-1.

Shaqiri yari amaze iminsi mu biruhuko nyuma yo kugeza Ubusuwisi mu mikino ya 1/16 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi kiri ku musozo mu Burusiya.

Shaqiri si ubwa mbere agiye gukina mu ikipe yok u rwego rwo hejuru kuko yanyuze mu ikipe ya Bayern Munich na Inter Milan mbere yo kuza mu ikipe ya Stoke City.

Xherdan Shaqiri yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Liverpool ndetse azajya yambara nimero 23 yari isanzwe yambarwa na Emre Can wagiye muri Juventus.

Nyuma yo gusinya Xherdan Shaqiri yagize ati “Ndishimye kuba ngeze muri Liverpool.Ni ikipe y’amateka,ifite abakinnyi b’abahanga n’umutoza w’igitangaza.Ndishimye cyane kuba ndi hano.Nk’umukinnyi uba wifuza gukina ku rwego rwo hejuru.Mu minsi ishize ntibyankundiye ariko ubu mbigezeho niyo mpamvu ngomba gukora cyane,ngatwara ibikombe.”

Shaqiri abaye umukinnyi wa 3Liverpool isinyishije nyuma ya Fabinho na Naby Keita bamaze kugera muri iyi kipe.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa