skol
fortebet

Liverpool yatangaje akayabo ishaka kuri Salah yifuza kugurisha byihuse

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool iri gutekereza kurekura Mo Salah agakurikira Sadio Mane hanze ya Anfield muri iyi mpeshyi kuko nawe yanze kongera amasezerano.
Ba nyiri ikipe,FSG bazagurisha byanze bikunze Salah inibabona ikipe imutangaho miliyoni 60 z’amapawundi.
Igihangange cyo muri La Liga Real Madrid kiri mum akipe ari gukurikirana bucece ikibazo cya Salah.
Muri iki cyumweru, Mane yerekeje muri Bayern Munich kuri miliyoni 35 z’ama pound avuye muri Liverpool yari amazemo imyaka 6,nawe yari asigaje (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool iri gutekereza kurekura Mo Salah agakurikira Sadio Mane hanze ya Anfield muri iyi mpeshyi kuko nawe yanze kongera amasezerano.

Ba nyiri ikipe,FSG bazagurisha byanze bikunze Salah inibabona ikipe imutangaho miliyoni 60 z’amapawundi.

Igihangange cyo muri La Liga Real Madrid kiri mum akipe ari gukurikirana bucece ikibazo cya Salah.

Muri iki cyumweru, Mane yerekeje muri Bayern Munich kuri miliyoni 35 z’ama pound avuye muri Liverpool yari amazemo imyaka 6,nawe yari asigaje umwaka umwe gusa mu masezerano.

Ikintu kimwe giteye ubwoba abo muri Liverpool nuko uyu munya Misiri ashobora kugendera ubuntu mu mpeshyi itaha.

Salah, ufite imyaka 30, amaze hafi umwaka aganira n’iyi kipe ku byo kongera amasezerano mashya ariko ntabwo bumvikanye kubera umushahara asaba w’ibihumbi 400.000 by’amapawundi buri cyumweru.

Ikipe ya Liverpool yifuza ko uyu mukinnyi wayitsindiye ibitego 31 mu mwaka w’imikino uheruka yakongera amasezerano ariko uwo mushahara ntiyiteguye kuwumuha.

Salah yahembwaga asaga ibihumbi 250.000 buri cyumweru ndetse arsha Virgil van Dijk yinjiza gusa we avuga ko adashaka amafaranga y’umurengera ngo agume mu ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa