skol
fortebet

Liverpool yatwaye umukinnyi wari umaze igihe yifuzwa na Man United

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yamaze kumvikana na PSV ku mukinnyi ukina asatira witwa Coady Gakpo wigaragaje cyane mu gikombe cy’isi ari kumwe n’ikipe y’Ubuholandi yagarukiye muri 1/4 cy’irangiza.
Gakpo w’imyaka 23 byavugwaga ko ari mu nzira zerekeza muri Manchester United ariko Liverpool yaserutse gitore ihita imwegukana mu gihe gito.
amakuru avuga ko Liverpool yatanze miliyoni 37 z’amapawundi nyamara mbere byavugwaga ko uyu mukinnyi afite agaciro kari hejuru ya miliyoni 60.
PSV yavuze ko Gakpo arafata (...)

PSV yavuze ko Gakpo arafata indege akerekeza mu Bwongereza gukora ikizamini cy’ubuzima hanyuma agasinyira iyi Liverpool yamuguze.

Liverpool yaguze uyu mukinnyi nyuma y’aho ba rutahizamu bayo Luis Diaz na Diogo Jota bazamara igihe kinini badakina kubera imvune.

Umutoza Jurgen Klopp niwe wagize uruhare runini mu igurwa rya Cody Gakpo kuko ngo yasabye undi mukinnyi usatira ubuyobozi bwa Liverpool buhita bwiyemeza kubikora vuba na bwangu.

PSV yasohoye itangazo rigira riti "Ubuyobozi bwa PSV bwumvikanye na Liverpool kuri Boxing Day hanyuma Gakpo ahabwa uruhushya rwo kwerekeza mu Bwongereza."

Gakpo yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino aho yatsinze ibitego 9 anatanga imipira 12 yavuyemo ibitego mu mikino 14 amaze gukina.

Mu gikombe cy’isi yatsinze ibitego 3 byose mu mikino yo mu matsinda aho yatsinze igitego Senegal, Ecuador na Qatar.

Liverpool igiye gusinyisha Cody Gakpo wa PSV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa