skol
Kigali

Liverpool yongeye gutwara igikombe Chelsea kuri penaliti [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 May 2022

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Liverpool yatsinze Chelsea kuri penaliti ku mukino wa nyuma wa FA Cup i Wembley,kiba igikombe cya kabiri iyitwaye muri ubwo buryo nyuma ya Carabao Cup iheruka.

Nyuma y’uko umukino urangiye mu minota 120 ari ubusa ku busa aya makipe yombi yagerageje gusatirana yaje kwitabaza penaliti zahiriye Liverpool kuko yinjije 6 kuri 5 za Chelsea

Kostas Tsimikas niwe winjije iya nyuma y’intsinzi nyuma y’aho Mason Mount ateye iyakuwemo na Alisson Becker.

Mbere y’aho,kapiteni wa Chelsea, Cesar Azpilicueta yari yateye penaliti ya 2 igarurwa n’umutambiko gusa Edouard Mendy akuramo penaliti ya 5 yagombaga guhesha igikombe Liverpool yatewe na mugenzi we Sadio Mane bakinana muri Senegal.

Penaliti zimaze kuba 5-5, Mount yahushije iya gatandatu hanyuma Kostas Tsimikas atera penaliti nziza batwara igikombe.

Gutwara iki gikombe kwa Liverpool bivuze ko ifite amahirwe yo kuba yatwara 4 uyu mwaka cyane ko iri ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ndetse ikaba igihanganye na Manchester City ku gikombe cya shampiyona.

Nubwo Liverpool yatwaye igikombe, Mo Salah na Virgil Van Dijk bombi bakuwe mu kibuga kubera imvune ndetse bishobora kubagora gukina uyu mukino wa nyuma wa Champions League badakize vuba.

Mu gihe Manchester City yatsinda West Ham ejo muri shampiyona, Liverpool izakenera igitangaza kugira ngo itware Premier League.

Nubwo Liverpool yabuze ibitego mu minota 120,yabonye amahirwe akomeye aho yateye imipira yagaruwe n’igiti cy’izamu inshuro ebyiri mu gice cya kabiri cy’iminota isanzwe,kuri Luis Diaz na Andy Robertson.

Liverpool yakinnye neza cyane mu kibuga kurusha Chelsea yabaye ikipe ya mbere mu mateka y’igikombe cya FA itsinzwe imikino itatu ya nyuma yikurikiranya.

Ni ubwa mbere Liverpool itwaye igikombe cya FA Cup mu myaka 16 ishize kandi n’ikimenyetso cy’imikinire idasanzwe y’umutoza Klopp w’umuhanga cyane.

Ku rundi ruhande,mu gice cya Mbere Chelsea yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ariko Marcos Alonso agasigarana n’umunyezamu ntayabyaze umusaruro.

Hari uburyo kandi Lukaku wari wabanje mu kibuga yabonye bwinshi ntiyabukoresha cyo kimwe na Christian Pulisic.







Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yongeye kubabaza Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe...

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo...
19 May 2022 0

Idrissa Gana Gueye ari guhatirizwa gusaba imbabazi abatinganyi yanze...

Umuyisilamu wahisemo gukina umupira mu ikipe ya PSG,Idrissa Gana Gueye...
19 May 2022 0

Rutahizamu Joao Felix aravugwaho gutwarwa umukunzi na mugenzi...

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Joao Felix aravugwaho kuba ari mu gahinda...
19 May 2022 0

AS Kigali ishaka kwisubiza igikombe cy’Amahoro yageze ku mukino wa...

AS Kigali ifite igikombe giheruka cy’Amahoro yatwaye muri 2019 itsinze...
18 May 2022 0

"...ubu imikino tuzayakira"-Minisitiri w’Intebe avuga ku gukinira imikino...

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru...
18 May 2022 0

Masudi Djuma yarwanye n’umukinnyi we bose bahabwa ibihano bikarishye

Umutoza Masudi Irambona Djuma ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri...
18 May 2022 0