skol
fortebet

Lomami afite Intego yo gukura Kiyovu Sports mu murongo utukura

Yanditswe: Friday 31, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Kiyovu Sports, Lomami Marcel, yiteguye gukora igishoboka cyose agakinisha abakinnyi bakiri bato mu gufasha Urucaca kuva ku mwanya wa nyuma no mu makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwemeje ko Lomami Marcel ari we mutoza mukuru wa yo, asimbuye Bipfubusa Joslin watandukanye n’iyi kipe.

Uyu mugabo wari umaze igihe nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Espoir FC, ubu ikina mu Cyiciro cya Gatatu, yageze muri iyi kipe asangamo ikibazo cy’abakinnyi bake, na bo barimo abasezera.

Si ibyo gusa kuko iyi kipe yarimo n’ibibazo by’amikoro n’imiyoborere bigikomeje kuyirangwamo, ariko yiyemeje gukorera muri ubu buzima ashingiye ku gisubizo cy’abakinnyi bakiri bato.

Aganira na IGIHE, yavuze ko aba bakinnyi afite nubwo ari bato ariko bashobora gukora impinduka zageza heza ikipe.

Ati “Abana bakiri bato ni bo benshi biganjemo, kuko ni bo dushaka guha amahirwe cyane yo kugenda bakareba uburyo bagomba kwigaragaza mu mikino yo kwishyura.”

“Gukina iyi mikino ya gicuti ni ubumenyi turi kubongerera no kubatinyura mu buryo bwo gukina. Ibyo turi gukora si ugushaka gutsinda gusa, ahubwo ni ukureba uko badukura mu bihe bibi ikipe yacu irimo.”

Lomami ahamya ko akurikije uburyo abakinnyi be bameze, afite icyizere cyo kurushaho gukoresha ikipe, ikava mu makipe ya nyuma arwana no kutajya mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati “Ntabwo rirarenga kuko twese turacyari mu murongo wo kurwana na byo. Amakipe ari imbere yacu ntabwo ari kuturusha amanota menshi. Ikipe iri kure iturusha amanota atandatu, ni imikino ibiri tukava muri uriya murongo.”

“Uko abakinnyi bari kwitwara nta kibazo mfite cyo kuvana ikipe ku mwanya iriho. Kuza muri iyi kipe si igihombo kuko Shampiyona turayimenyereye, ikipe ntaho irajya. Turashaka kuva kuri uriya mwanya tukajya mu makipe 10 ya mbere.”

Kiyovu Sports FC iherutse gutizwa abakinnyi bashya na Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ari bo Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza Rene usatira aca mu mpande ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Lomami yongeyeho ko ari kwitegura imikino yose nk’uwa nyuma, ahereye kuri APR FC iri ku mwanya wa mbere bazahura ku Munsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Kugeza ubu, Urucaca ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, ndetse n’umwenda w’ibitego 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa