skol
fortebet

Lomami Marcel yafashwe n’ikiniga ubwo yabazwaga kuri Marines FC yanyagiye Rayon Sports

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje inzira igana ahabi kuko yanyagiwe na Marines FC itari mu makipe yayigoraga ibitego 3-0 byatumye umutoza w’agateganyo w’iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda avuga ko nta cyabuze uretse abakinnyi be
Nyuma y’uyu mukino, Lomami yavuze ko batsinzwe nk’ikipe kandi nta mukinnyi n’umwe yaveba kuko umunsi utari uwabo.
Ati “Nibyo dutsinzwe ibitego 3-0,urebye nuko twabuze umubare w’abakinnyi benshi.Bose n’abakinnyi bacu,nta kindi navuga twatsinzwe nk’ikipe.Ndabizi ko byose biri (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje inzira igana ahabi kuko yanyagiwe na Marines FC itari mu makipe yayigoraga ibitego 3-0 byatumye umutoza w’agateganyo w’iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda avuga ko nta cyabuze uretse abakinnyi be

Nyuma y’uyu mukino, Lomami yavuze ko batsinzwe nk’ikipe kandi nta mukinnyi n’umwe yaveba kuko umunsi utari uwabo.

Ati “Nibyo dutsinzwe ibitego 3-0,urebye nuko twabuze umubare w’abakinnyi benshi.Bose n’abakinnyi bacu,nta kindi navuga twatsinzwe nk’ikipe.Ndabizi ko byose biri ku mutoza nta kundi kuko ikintu gihari nuko nabo twakinishije mwabonye ko mu mutima w’ubwugarizi twari dufite ikibazo n’abakinnyi bakinnye bari bamaze iminsi bavuye mu burwayi n’imvune n’imyitozo yabo yari mike.Nta kundi tugomba kureba umukino utaha."

Abajijwe ku cyabuze kuri uyu mukino,Lomami yagize ati "Urebye nta kintu kiri kubura ni uko dutsinzwe ariko nta kintu kibura ni abakinnyi banjye babuze kuko iyo baza kuba bahari ndumva ko twari gukora ibishoboka kuko nibo bari bamaze kumenyerana, urumva nari mfite abakinnyi benshi bari basanzwe badakina n’abandi bari bavuye mu burwayi.”

Ababjijwe niba yaba yibeshye ubwo yakoraga impinduka mu gice cya kabiri havamo Mugisha François Master hakajyamo Niyonkuru Sadjati, nibwo ikiniga cyamufashe kuvuga biranga.

Ati “Ntakwibeshya byari birimo kuko twifuzaga y’uko twataka, Master ntabwo yakinnye nabi twifuzaga ko Iranzi aguma hariya inyuma, Sadjati nari namubwiye ko aguma hagati ku buryo afasha ba rutahizamu bacu abaha umupira wa nyuma kuko twakinaga dusa n’abugarira, twageze aho turavuga ngo reka dufungure dukine, yego hari imipira yagiye atakaza asubiza inyuma niyo yatuzaniye ikibazo (aha nibwo ikiniga cyahise kimufata kuvuga biranga), ni uko.”

Lomami yemeje ko haje abakinnyi bashya babiri bari gukora imyitozo kugira ngo harebwe urwego rwabo hanyuma babahe amasezerano.

Yavuze ko imvune ya Onana ikomeye ndetse batakwitega ko ku mukino wa Gasogi United azaba yagarutse.

Yavuze ko Rayon Sports ikiri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona kuko hakiri imikino myinshi yo gukina kandi ko ikipe ziri imbere zitayirusha amanota menshi.

Rayon Sports izasoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2021-22 ikina na Gasogi ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa